skol
fortebet

Habonetse abarwayi ba Coronavirus 59 biganjemo abakuwe mu mujyi wa Kigali

Yanditswe: Tuesday 07, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Uyu munsi tariki ya 07 Nyakanga 2020,mu Rwanda habonetse abarwayi 59 banduye COVID-19.Barimo 49 bo mu kigo kinyurwamo by’igihe gito cya Kigali n’abari mu kato mu karere ka Kicukiro, Rusizi:5, Nyamasheke:3, Kirehe:1, Nyagatare:1.

Sponsored Ad

Mu bipimo 2,871 byafashwe uyu munsi kuwa 07/07/2020 hagaragayemo abarwayi 59 bashya na 20 bakize.Kugeza ubu abakirwaye ni 574, abamaze gukira bose hamwe ni 595, abamaze guhitanwa n’icyorezo ni 3.Abamaze kugaragaraho iyi ndwara ni 1,172.

Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Ubuyobozi bwa RwandAir bwatangaje ko iyo gahunda iteganyijwe tariki ya 10 na 24 Nyakanga 2020.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir Yvonne Makolo, yabwiye itangazamakuru ko gucyura Abanyarwanda ari gahunda imaze igihe ishyirwa mu bikorwa muri ibi bihe bidasanzwe byo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati: “Ingendo zo gucyura Abanyarwanda twatangiye kuzikora kuva muri Gicurasi. Ntiturageza ku mubare wa nyuma kuko abifuza gutaha baracyagura amatike.”

Biteganyijwe ko abazacyurwa bavuye mu Bwongereza bizabasaba gutegereza igihe u Bwongereza buzadohora ku ngamba bwafatiye ingendo zikorerwa mu kirere mbere yo kongera kwemererwa gusubirayo.

Kuri ubu u Rwanda rwemereye ingendo zo mu kirere ku basura u Rwanda bari mu ndege zihariye (chatter flights), ariko abinjiye mu Gihugu bose bakaba bafite icyangombwa cy’uko bapimwe COVID-19 mu masaha 72 ashize.

Iyo bageze mu Rwanda na bwo bongera gufatwa ibipimo, bagahabwa ibisubizo by’uko bahagaze mu masaha umunani mbere yo kwemererwa kuzenguruka ibice by’Igihugu.

Biteganyijwe ko guhera tariki ya 1 Kanama, u Rwanda ruzatangira kwakira n’indege zitwaye abagenzi mu buryo bwa rusange (business flights), ibibuga by’indege bikaba byararangije imyiteguro yose ishoboka mu guhangana n’ikwirakwizwa rya COVID-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa