skol
fortebet

Habonetse abarwayi bashya 3 ba Coronavirus mu Rwanda hanakira abandi 3 kuri uyu wa Kane

Yanditswe: Thursday 07, May 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu munsi tariki ya 07 Gicurasi 2020,mu Rwanda habonetse abanduye Coronavirus bashya 3. Abamaze kwandura iyi virusi mu Rwanda babaye 271. Ku rundi ruhande uyu munsi hakize abantu 3 bituma abamaze gukira Covid -19 baba 133. Abakirwaye ni 138.

Sponsored Ad

Mu bipimo 1,519 bya Coronavirus byafashwe uyu munsi, hagaragayemo abarwayi 3 batumye umubare w’abamaze kwandura iyi ndwara mu Rwanda ugera kuri 271 gusa 133 bamaze gukira harimo 3 bakize uyu munsi, abakiri kwa muganga ni 138.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.

Mu gihe abasaga ibihumbi 260 bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Coronavirus ku isi, ibihugu icyenda byonyine birimo n’u Rwanda ni byo bitaragira umuntu n’umwe wishwe n’iki cyorezo.

Ibyo bihugu ni Vietnam, u Rwanda, ibirwa bya Faroe, Madagascar, Cambodia, Nepal, Uganda, Repubulika ya Centrafrique na Mozambique.

Imibare y’abamaze kwicwa na Coronavirus yerekana no nibura umuntu umwe muri 14 banduye yishwe n’iki cyorezo. Abamaze gukira bangana na 34% ni ukuvuga ko batatu mu 10 banduye bakize.

Mu birwa bya Feroe, abantu babiri gusa mu 187 banduye nibo bakivurwa ni ukuvuga ko 99% bakize. Muri Cambodia hamaze gukira 98% by’abanduye, muri Vietnam hakize 86%, Madagascar hakize 64%, Uganda ni 55%, naho mu Rwanda ni 49%.

Inzobere zisanga ubushobozi bwo gupima abantu benshi, kubahiriza amabwiriza ya guma mu rugo ndetse n’ikigero cy’imyaka y’abandura ari bimwe mu bituma nta bapfa benshi muri biriya bihugu.

Mu Rwanda, kugeza kuri uyu wa Gatatu hari hamaze gufatwa ibipimo 37 315 aho abagera kuri 268 ari bo basanzwemo icyorezo cya Coronavirus. Umubare w’abamaze gukira ni 130, abagera ku 138 baracyari kwitabwaho n’abaganga mu gihe ntawe urahitanwa n’iki cyorezo.

Kuva kuwa 21 Werurwe, hafashwe ingamba zirimo gufunga imipaka, abantu badafite ibikorwa byihutirwa bakaguma mu ngo mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ryacyo. Gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa byarabujijwe, keretse abajya gutanga no gushaka serivisi z’ingenzi harimo kwivuza, guhaha, serivizi za banki n’izindi.

Izi ngamba zorohejwe nyuma y’iminsi 40, ibikorwa bya leta n’iby’abikorera, amasoko na hoteli byemererwa gusubukura imirimo guhera ku wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020.

Guverinoma yemeje ko gahunda yo gupima abantu izakomeza mu gihugu hose, ndetse ko udupfukamunwa tugomba kwambarwa igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi naho serivisi zemerewe kongera gukora zikubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima arimo gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa