Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Mata 2020,Perezida Kagame yaganiriye n’ abakozi 400 bitangiye guhashya Icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda aho yabashimiye ubwitange bwabo ndetse abasezeranya ko igihugu kizagaruka mu bihe byiza.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasuye iri tsinda ry’abakozi bagera kuri 400 bashinzwe ibikorwa byo guhashya icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) bakorera muri KCEV ahazwi nka Camp Kigali,abashimira akazi gakomeye bakora ndetse abizeza ko umuhati wabo Atari imfabusa igihugu kizagaruka mu bihe byiza.
Perezida Kagame yagize ati: “Ndi hano kugira ngo mbashimire ku kwiyemeza n’ubwitange byanyu. Muri gukora mutizigama, nubwo muzi neza ko akazi murimo gashobora kugira ingaruka ku buzima bwanyu. Mwiyemeje kubikora mutekereza ku Banyarwanda n’Igihugu muri rusange. Sinabona uko mbashimira.
Ndabizi ko ibi mubikora bivuye ku mutima , gukunda Igihugu ndetse n’ubunyamwuga. Ibyo byose biri mu bituma nshimira buri umwe muri mwe.”
Perezida Kagame yakomeje ashimangira ko imirimo yabo ayibona ndetse bigaragarira aho u Rwanda ruhagaze mu mibare y’abatahurwaho Koronavirusi uko bukeye.
Ati: “ Nta bundi buryo twari kubigeraho iyo abantu batubahiriza amabwiriza yo guhagarika ibikorwa by’ubuzima busanzwe bitari ngombwa.
Leta y’u Rwanda izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ibafashe,Abanyarwanda bongere bagaruke mu buzima busanzwe.
Perezida Kagame yavuze ko nubwo ubuzima busanzwe bw’Igihugu cyose bwahagaze. ariko hari ikizere gihagije ko ibintu bizasubira ku murongo, kubera akazi k’aba bakozi bakora amanywa n’ijoro barinda ko Koronavirusi yakomeza gukwirakwira mu gihugu.
Yagize ati “Kugeza ubu ubuzima bw’igihugu burahagaze ariko hari icyizere ko ibintu bizasubira mu buryo.Icyo cyizere gishingiye ku kuntu mukora neza akazi kanyu.”
Perezida Kagame yasoje abifuriza Pakika nziza, abizeza ko hazabaho igihe cyo kwishima no kubashimira cyane aka kazi keza bakoze ubwo ibi bihe bidasanzwe bya Coronavirus bizaba birangiye.
Mu ijambo rya mbere perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda ku byerekeye icyorezo cya COVID -19 kuwa 27 Werurwe 2020,yashimangiye ko mu rwego rwo kurwanya ko iki cyorezo cyarushaho gukwirakwira mu Rwanda,Leta yafashe ingamba zitoroshye kandi n’izindi zizafatwa ariko ubuzima bw’abanyarwanda bukaba bwiza.
Perezida Kagame yatangiye ashimira abanyarwanda bose kubera uko bitwaye iki cyorezo kikimara kugera mu Rwanda ndetse n’inzego zitandukanye z’ubuzima.
Yagize ati “Ndabashimira ubufatanye,ubwitange no kumvira amabwiriza mukomeje kwerekana.Ndashimira by’umwihariko abakora mu nzego z’ubuvuzi ubwitange bakomeje kugaragaza.Bakora amanywa n’ijoro,bagerageza gukumira ubwandu bushya,bavura abagaragayeho uburwayi ndetse banatuma igihugu cyacu gikomeza gutekana.”
Perezida Kagame yavuze ko izi ngamba zo kuguma mu rugo,gusiga intambwe ndende hagati yawe n’abandi igihe usohotseno mu rugo,Gukaraba intoki neza kandi kenshi.Kwitabaza ubuyobozi igihe ugaragaje by’uburwayi zizatuma iyi ndwara irangira vuba.
Perezida Kagame yavuze ko nubwo ibi bihe bitoroshye ndetse byahungabinyije imibereho y’abanyarwanda ariko Leta igiye gukora ibishoboka byose kugira ngo uburyo bwo gufasha abababaye bwihute.
Ati “Tuzi neza ko ibi bihe bitoroshye,byahungabanyije imibereho y’abanyarwanda benshi ndetse mu gihugu hose.Turabasaba ko mwihangana.Turatera intambwe nziza ntabwo dukwiye gutezuka.Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo ifashe abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye.
Ingamba zarafashwe n’izindi zizafatwa kugira ngo abikorera bubake uburyo bakomeza gukora muri ibi bihe.Inzego zitandukanye zizategura uburyo abatishoboye bafashwa,hasigaye kubyihutisha.”
Umukuru w’igihugu yavuze ko u Rwanda ruri gukorana n’abafatanyabikorwa mu karere n’abo ku isi kugira ngo bakomeze kurwanya iki cyorezo.
Tariki ya 01 Mata 2020, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, igamije kwiga ku cyorezo cya COVID-19, itegeka ko ibi bihe bidasanzwe byo kuguma mu rugo byashyizweho kuwa 21 Werurwe 2020, byongereweho iminsi 15 izarangira kuwa 19 Mata 2020.
Iyi nama y’Abaminisitiri yafashe imyanzuro ikurikira:
a. Kuva mu ngo no gusurana bitari ngombwa birabujijwe, kereka serivisi zihutirwa nko kujya kwivuza, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki cyangwa abakozi bagiye gutanga izo serivisi.
b. Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganya neza igihembwe cy’ihinga B (season B). lbyo bikazakorwa hubaritirizwa ingamba za Minisiteri y’Ubuzima mu gukumira icyo cyorezo.
c. Insengero zizakomeza gufunga.
d. Amashuri y’ibyiciro byose (yaba aya Leta n’ayigenga) azakomeza gufunga. Inama y’Abaminisitiri yasbye ko abanyeshuri bashyirirwaho uburyo bwo gukomeza kwihugura hifashishijwe ikoranabuhanga.
e. Abakozi bose (aba Leta n’abikorera) bazakomeza gukorera mu ngo zabo bifashishije ikoranabuhanga, kereka abatanga serivisi zikenewe cyane zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.
f. lmipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda batahuka mu Gihugu bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) k’iminsi 14 ahantu habugenewe.
g. Ingendo hagati y’imijyi n;uturere tw’lgihugu zizakomeza guhagarara, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa serivisi z’ingenzi. Ubwikorezi bw’ibiribwa n’ibikenerwa by’ibanze buzakomeza.
h. Amasoko n’amaduka y’ubucuruzi bizakomeza gufunga, kereka ahacururizwa ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze.
i. Moto ntizemerewe gutwara abagenzi, ariko zishobora gutwara ibintu by’ibanze mu kubigeza ku bandi.
j. Utubari (bars) twose tuzakomeza gufunga.
k. Resitora na cafe zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (take away).
l. Abantu barakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi za banki.
Inama y’Abaminisitiri yemeje kandi ingamba zigamije kugabanya izahara ry’ubukungu rishobora guterwa n’Icyorezo cya COVID-19; no gukomeza gufasha Abanyarwanda b’ amikoro kubera ingaruka Cyorezo.
Mu bindi:
a. Minisiteri y’lkoranabuhanga na Inovasiyo yamenyesheje lnama y’Abaminisitiri porogaramu z’ikoranabuhanga zitandukanye mu kurwanya Icyorezo cya COVID-19.
Yanamenyesheje kandi izindi porogaramu z’ikoranabuhanga zigenewe gufasha abanyeshuri bari mu rugo gukomeza kwihugura, ibifatanyije na Minisiteri y’Uburezi.
b. Minisiteri y’Ubutabera yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri uko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26 bizakorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-I9.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *