skol
Kigali

Hasohotse ikoranabuhaga rishya ryifashishwa mu gupima Covid-19

Amakuru   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 16 April 2022

Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’imiti n’ibiribwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FDA), cyemeje ikoreshwa ry’akuma k’ikoranabuhanga kazajya kifashishwa mu gupima Covid-19, binyuze mu mwuka umuntu ahumeka .


Aka kuma kiswe InspectIR Covid-19 Breathalyzer gashobora gukoreshwa n’abaganga bari mu biro aho bakorera, ku bitaro cyangwa bakakimura bakajya gupimira ahantu runaka.

Ubu buryo bushobora gutanga ibisubizo munsi y’iminota itatu, buzajya bukoreshwa hagendewe ku mabwiriza n’ubugenzuzi bw’inzego z’ubuzima.

Umuntu azajya asabwa gushyira umwuka mu gikoresho gifunze cyateganyijwe akoresheje umuheha, uwo mwuka ni wo uzajya upimwa hamenyekane niba harimo Covid-19.

FDA yishimiye ko ubu ari ubundi buryo butuma gupima Covid-19 byihuta. Aka kuma kemejwe nyuma y’inyigo yakorewe ku bantu 2409 barimo 91.2 ku ijana banduye n’abandi 99.3 ku ijana bazima.

Ikigo cyakoze aka kuma gisanzwe gikora utundi twifashishwa mu gutahura urumogi n’imiti itemewe irimo igabanya ububabare. Byitezwe ko kizajya gikora utu twuma 100 ku cyumweru, kamwe kakaba gashobora gupima abantu 160 ku munsi.

Sorce:New York Times.com

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abanyarwanda beretse urukundo Perezida Museveni bari bakumbuye cyane...

Perezida Museveni yakiriwe bidasanzwe n’abanyarwanda ubwo yari ageze i...
23 June 2022 0

Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa...

Perezida Kagame ari kumwe na Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo, Perezida...
23 June 2022 0

Amazi ya Jibu yahagaritswe kubera ubuziranenge buke yasanganwe

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA)...
22 June 2022 0

RCS yabaye ihagaritse gahunda yo gusura imfungwa muri gereza zose zo mu...

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCSRwanda) rwatabgaje ko...
20 June 2022 0

Kamonyi:Mu ishuri rya Cyeru umunyeshuri yitabye Imana azize kumira...

Mu karere ka Kamonyi Ababyeyi bari mu gahinda gakomeye nyuma y’urupfu...
16 June 2022 0

Guverinoma y’u Rwanda yavuze icyo izakorera abimukira bo muri UK batifuzaga...

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo,yagiranye ikiganiro...
14 June 2022 0