skol
fortebet

Hatangajwe abantu bazahabwa inkingo za Johnson&Johnson bwa mbere

Yanditswe: Friday 03, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ku nshuro ya mbere,u Rwanda rwakiriye bwa mbere inkingo za Johnson & Johnson zitandukanye n’izisanzwe zitangwa mu Rwanda kuko uru rukingo umuntu ahabwa dose imwe gusa,akaba akingiwe byuzuye.
U Rwanda rwakiriye dose 108.000 z’inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Johnson & Johnson; mu cyiciro cya mbere cy’izirenga miliyoni ebyiri rwaguze.
Izi nkingo zigiye gukoreshwa bwa mbere mu Rwanda,zirabanza guhabwa abatuye mu turere tugifite umubare muto w’abakingiwe.
Zikimara kugera mu Rwanda,ku (...)

Zikimara kugera mu Rwanda,ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 Nzeri 2021,Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima,RBC,Dr.Sabin Nsanzimana yavuze ko ku ikubitiro izi nkingo zigenewe uturere tugifite abantu bake bakingiwe.

Dr Nsanzimana yavuze ko inkingo za Johnson&Johnson u Rwanda rwakiriye zizatangwa mu turere tugifite umubare muke w’abakingiwe.

Ati “Abantu benshi bazi ko uru rukingo rutangwaho dose imwe. Ni nayo mpamvu aho ruri buze gutangwa ruraba rwunganira n’ahandi abantu batarabona inkingo, cyane cyane mu turere tugifite imibare mike y’abakingiwe.”

Dr Nsanzimana yashimye ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika bitangiye gushyira ingufu mu gushaka inkingo cyane ko byasigaye inyuma mu bikorwa by’ikingira.

Izazanywe mu Rwanda ni cyo cyiciro cya mbere cy’iziri gukwirakwizwa muri AVAT, ibindi bihugu nabyo bikaba bitegereje kwakira izabyo.

Dose miliyoni 400 ni zo zizatangwa zose hamwe mu bihugu bya Afurika binyuze muri iyo gahunda.

Leta y’u Rwanda yiyemeje gukingira abantu 30 ku ijana by’abantu bakuru kugeza mu mpera za 2021, na 60% by’abaturarwanda bose mbere y’uko umwaka wa 2022 urangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa