skol
fortebet

Hoteli na Resitora zashyiriwe amabwiriza y’umwihariko zongerewe

Yanditswe: Thursday 24, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere RDB,rwavuguruye urutonde rwa za Hoteli na Resitora zifite amabwiriza y’umwihariko yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
RDB yari iherutse gusohora urutonde rwa Hoteli enye z’inyenyeri eshanu na Resitora zikomeye 11 zigomba gukoresha abakozi bapimwe COVID-19 ndetse n’abakiliya bazigana bakerekana icyemezo cy’uko bisuzumishije COVID-19 kandi bigaragara ko batayanduye.
Uru rwego rwasohoye urutonde ruvuguruye rugaragaza ko ziriya Hoteli ziyongereyeho izindi (...)

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere RDB,rwavuguruye urutonde rwa za Hoteli na Resitora zifite amabwiriza y’umwihariko yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

RDB yari iherutse gusohora urutonde rwa Hoteli enye z’inyenyeri eshanu na Resitora zikomeye 11 zigomba gukoresha abakozi bapimwe COVID-19 ndetse n’abakiliya bazigana bakerekana icyemezo cy’uko bisuzumishije COVID-19 kandi bigaragara ko batayanduye.

Uru rwego rwasohoye urutonde ruvuguruye rugaragaza ko ziriya Hoteli ziyongereyeho izindi icyenda ubu zikaba zabaye 13 mu gihe Resitora zo ziyongereyeho 29 zikaba zabaye 40 zose hamwe.

Abayobozi ba ziriya hoteli na Resitora zari ziherutse gushyirirwaho amabwiriza yihariye yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, bavugaga ko bashobora kugwa mu gihombo kuko bashobora kubura abakiriya bahunga ariya mabwiriza yihariye bakajya kwaka serivisi ahandi.

RDB yavuze ko abakozi, abagana serivisi n’abandi bose bajya muri aya mahoteli na resitora bategetswe kwerekana ko bipimishije icyorezo cya Covid-19 ndetse ibisubizo bikaba bigaragaza ko batayirwaye.

Ku bakozi n’abayobozi b’izi resitora cyangwa hoteli, igisubizo cyabo kigomba kuba kitarengeje iminsi 14 mu gihe abakiliya bo ibisubizo byabo bigomba kuba bifite agaciro k’iminsi irindwi.

Abipimisha bashobora gukoresha uburyo busanzwe buzwi nka PCR Test cyangwa ubwa Rapid Test. Kwipimisha bikorerwa ku bigo byemewe byashyizweho n’Ikigo gishinzwe Ubuzima, RBC, ibi kandi ngo bijyana no kuba aya mavuriro yemerewe gupima ashobora kumvikana na hoteli bakaba bashyiraho icyumba cyo gupima. Uruhushya ariko rugatangwa na RBC.

Hoteli zongerewe ku zindi enye ni Residence Prima 2000 Apartment, Phoenix Apartments, Lemigo Hotel, Mille Collines Hotel, Park Inn by Radisson, Ubumwe Grande Hotel, Gorilla Golf Hotel, High Ground Villa Apartments , Grand Legacy Hotel.

Naho resitora zongerewe kuri uru rutonde ni Java Restaurant, Riders Lounge, Pili Pili Restaurant, Sole Luna Restaurant, Brioche, Blackstone Restaurant, Bourbon Coffee, Select Boutique Restaurant, Bwok Restaurant, Choma’d Bar and Grill, Y&T Cocktail bar, Fuschia Remera, 360 Degrees Pizza, Camellia, Dolce, Century Park (Tung Chinese, Billy’s Bistro and Chillax Lounge).

Ziyongeraho Heaven Holdings (Heaven & Fusion Restaurants), Hadassah Restaurant, Cactus, Zen, Chez Lando Restaurant, Chez Robert, The Fork, Khana Khazana, Coco bean Restaurant, Lavana, Sakae Japanese & Korean Restaurant na Mumbai Spice Kitchen.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa