skol
fortebet

Huye: Abaturage bagaragaje imbogamizi zituma banga kwizigamira muri ’Ejo Heza’

Yanditswe: Thursday 05, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Hari bamwe mu baturage bavuga ko impamvu batagana gahunda yo kwizigama binyuze muri gahunda ya Ejo heza biterwa n’ikibazo cyo kudasobanukirwa imikorere yayo ndetse n’igihe izatangirira kubagoboka.

Sponsored Ad

Ni mu gihe ubuyobozi bw’ akarere bwo buvuga ko abaturage bakwiye kugira umuco wo kwizigama bakagana iyi gahunda kuko hari n’uburyo bwateganijwe bwo kuguza binyuze muri gahunda ya ejo heza. (by Iradukunda Yves)

Iyo uganiriye na bamwe mu baturage hirya no hino mu bice by’igihugu bakubwira ko gahunda ya Ejo heza ari nziza kuko kwizigama bigirira akamaro nyirabyo mu gihe runaka.

Gusa ahari bamwe na bamwe bo bavuga ko bitewe n’ubushobozi bwabo bucye ndetse no kudasobanukirwa neza imikorere y’iyi gahunda, ukongeraho no kuba batazi igihe inyungu yayo izabagarukira hari abahitamo kutayitabira bagasaba ko babisobanurirwa urwo rujijo bafite rugashira.

Umwe yagize ati”ejo heza ntayo nzi ariko bayimbwiye nayimenya.kuko ntamuhuza dufite uduhagararira gahunda ya ejo heza ,turayumva ariko ntayo turajyamo.”

Aba baturage bakomeza bavuga ko kuba batayibamo biterwa n’ubushobozi buke bafite aho bagira bati” kujya muri ejo heza bisaba ko umuntu aba yifite ku gafaranga ,umuntu aba yagiye ku ndege hakaba nubwo ukabura, ntabwo waba ubonye Magana atanu(500 FRW)ngo ubure kuyagura ubugari bw’abana ngo uyajyane muri ejo heza”.

Sibyo gusa kandi kuko bakomeza bavuga ko badashobora kuyikemuza tumwe mu tubazo bahura natwo twaburimunsi,nkuko bakomeza babyivugira bati “ nanone umuntu ntagira ikibazo ngo y’amafaranga ayaguze abe yamukemurira ibibazo ahuye nabyo byakokanya.”

Umuyobozi w’akarere ka Huye Ange Sebutege avuga ko gahunda ya Ejo heza ari nziza kuri buri wese, akanavuga kandi ko hari uburyo umuturage ashobora gusabamo inguzanyo mu gihe ahuye n’ikibazo cyihutirwa ndetse akanashikariza abaturage kwitabira iyi gahunda kuko ari imwe muzizabafasha mu gihe kiri imbere haba kuri bo ndetse n’imiryango yabo.

Yagize ati “Gahunda ya ejo heza ni ugutekereza ko muri ubwo bushobozi buke umuntu agenda abona ,mu gihe buzaba butakibasha kuboneka cyangwa mu gihe umuntu atazaba abasha gukora azabaho gute?,kandi iyi gahunda ntikuraho n’izindi abaturage bahura nazo zo kwizigama nk’ibimina, amatsinda kuko ariyo yabafasha gukemura ibyo bibazo bya hato na hato.

Ikindi, umusanzu yatanze urunguka ,hari nubwo iyo babikeneye amafaranga ashobora kuyasabiraho inguzanyo ,kuyasaba agirango akemure n’ibindi bibazo afite ariko ibyo byose bigakorwa binyuze muri cya cyigega cya Ejo heza. kuzigama ntabwo aricyo wasaguye ahubwo nicyo wigomwe kugirango. kizagufashe mugihe kiri imbere.”

Kwizigamira binyuze muri Gahunda ya Ejo Heza ni gahunda yashizweho na Leta y’u Rwanda mu mwaka wa 2018 igamije kuzamura igipimo cy’ubwiteganyirize mu gihugu no kuzamura ubukungu bwacyo. Iyi gahunda ikaba ireba buri muturarwanda wese yaba uhembwa umushahara wa Leta, uwikorera ndetse n’abana bari munsi y’imyaka 16 bakazigamirwa kuri konti bashyiriweho n’ababyeyi cyangwa se abishingizi babo.

Inkuru ya IRADUKUNDA YVES

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa