skol
fortebet

Huye: Bamwe bamaze umwaka bavoma ibirohwa

Yanditswe: Thursday 05, Oct 2017

Sponsored Ad

Abaturage bo mu murenge wa Mbazi mu karere ka Huye baravuga ko bafite ikibazo cyo kuvoma amazi y’ibirohwa nyuma y’uko imiyoboro y’amazi meza bavomaga yangijwe ubwo hakorwaga imihanda yo mu midugudu mu mwaka ushize.
Aba baturage biganjemo abo mu mudugudu w’Agasharu, Kanyinya, Mpinga na Rwabuye bavuga ko bari basanzwe bakoresha amazi yazanywe n’abafurere batuye muri uwo murenge wa Mbazi akaza kwangizwa n’imashini zakoraga imihanda yo mu midugudu mu mwaka ushize ubu ngo bakaba bari guhura n’ (...)

Sponsored Ad

Abaturage bo mu murenge wa Mbazi mu karere ka Huye baravuga ko bafite ikibazo cyo kuvoma amazi y’ibirohwa nyuma y’uko imiyoboro y’amazi meza bavomaga yangijwe ubwo hakorwaga imihanda yo mu midugudu mu mwaka ushize.

Aba baturage biganjemo abo mu mudugudu w’Agasharu, Kanyinya, Mpinga na Rwabuye bavuga ko bari basanzwe bakoresha amazi yazanywe n’abafurere batuye muri uwo murenge wa Mbazi akaza kwangizwa n’imashini zakoraga imihanda yo mu midugudu mu mwaka ushize ubu ngo bakaba bari guhura n’ ingaruka zo kuvoma amazi mabi .

Aba baturage bavuga ko batewe impungenge n’aya mazi bagasaba ko iyo miyoboro yasanwa bakongera kubona amazi meza.

Umwe mubo yatangarije Umuryango ko we na bagenzi bavoma amazi y’ ibishanga akaba ariyo bakoresha nubwo batayobewe ko ashobora kubatera indwara.

Yagize ati “Tuvoma amazi mabi ubu ngubu, robine ihari ni imwe kandi ntihagije iyo yabuze tuvoma hano mu gishanga cya Rwabuye. Dufite impungege ko bishobora no kudutera indwara.”

Hari n’ abavuga ko nayo bitaborohera kuyabona kubera ko abantu baba bayakeneye ari benshi ngo hakaba n’abataha batayajyanye.
Aba baturage bavuga ko nyuma y’iryo yangizwa ry’amatiyo haje rwiyemezamirimo atangira gucukura umuyoboro bihagarara ntazindi tiyo zishyizwemo bayoberwa irengero ryabyo.

Aya matiyo amaze umwaka urenga yaraciwe

Kuri iki kibazo, Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Huye Cyprien Mutwarasibo yatangaje Umuryango ko bakimara kumenya ko hari imiyoboro yangiritse mu mwaka ushize bahise bayisana. Mutwarasibo yizeza abaturage ko n’indi yasigaye igiye gusanwa.

Yagize ati “Icyo twamaze kugerageza gutekereza ho ni ukureba uburyo tuza guhura na WASAC ishami ryo mu mugi wa Huye kugira ngo bahacishe umuyoboro w’amazi meza abaturage bafatiraho.”

Ubu buyobozi bw’aka karere buvuga ko abaturage ba Huye bafite amazi hafi ku kigereranyo kiri hejuru ya 82%.

Uwiringiyimana Clementine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa