skol
Kigali

U Rwanda rwongeye gushyirwa mu bihugu bifite abaturage batishimye ku isi

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 20 March 2022

Umugabane w’Afurika wongeye kuza ku mwanya wa mbere mu kugira abaturage batishimye ugereranyije n’ahandi ku isi muri uyu mwaka w’2022.

Raporo yasohowe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kwihutisha gahunda z’iterambere rirambye mu mpera z’iki cyumweru igaragaza ko umugabane w’Afurika ufite amanota 4.5 mu gihe umugabane w’Uburayi ari wo ufite abaturage bishimye cyane n’amanota 6.5.

Iyi raporo ikubiyemo ibyavuye mu bushakashatsi bwakorewe ku bihugu 146 byo kusi, bigabanyije mu bice bitandatu bigendeye ku turere bibarizwamo. Akarere k’Afurika akaba ari ko gaheruka utundi ku rutonde rw’uko abaturage bishimye. Kabanzirizwa n’aka Aziya y’Uburasirazuba na Oseyaniya, nako kabanjirijwe n’Uburasirazuba bwo Hagati n’Aziya yo hagati.

Muri rusange uturere tw’Uburayi n’Amerika ya Ruguru ni two tuza ku mwanya w’imbere mu kugira abaturage bishimye kurusha ahandi mu isi. Igihugu cya Finland cyongeye kuza ku mwanya wa mbere ku nshuro ya gatanu yikurikiranya mu kugira abaturage bishimye kurusha ahandi mu isi n’amanota 7.8. Ni mu gihe Afuganistani ari yo iza ku mwanya wa nyuma n’amanota 2.4.

Ishami rya LONI rishinzwe kwihutisha gahunda z’iterambere rirambye rivuga ko ukwishima kw’abantu guturuka ku mpamvu zitandukanye, ariko iz’ingenzi zikaba umutekano mu by’imari, kumva umuntu yitaweho n’abo babana, no kwiyumvamo ko yisanzuye muri we.

Mu bipimwa ngo hasuzumwe ikigero abaturage b’igihugu runaka bishimyemo, byinshi bishingira ku buzima n’imibereho y’abaturage, nk’umusaruro mbumbe w’igihugu n’icyizere cyo kurama ku baturage.

Finland yongeye gufata umwanya wa mbere w’ahantu bishimye kurusha ahandi ku isi ku nshuro ya kane yikurikiranya, ikurikirwa na Denmark, Ubusuwisi, Iceland, n’Ubuholandi.

Iyi raporo ikorwa ku nkunga ya UN/ONU ishingira ku ngingo z’umusaruro mbumbe w’umuturage, uko abantu bafashanya, icyizere cyo kurama, ruswa, no kugira impuhwe zo gufasha.

Iy’uyu mwaka wa 2022 yarebye kandi ku ngaruka za Covid-19 ku byishimo by’abatuye isi.

Hashingiwe kuri ibyo byose rero, akarere ka Afurika kakaza imbere mu kugira abaturage batishimye n’amanota 4.5. Kuri uyu mugabane naho igihugu cya Zimbabwe akaba ari cyo gihugu kiza imbere mu kugira abaturage batishimye n’amanota 3.0, naho ibirwa bya Maurice bikaza ku mwanya wa mbere mu kugira abaturage bishimye muri Afurika n’amanota 6.1 bikanaza ku mwanya wa 52 ku isi.

Mu bushakashatsi nk’ubu bw’umwaka ushize wa 2021 nabwo akarere k’Afurika kari kaje ku mwanya wa nyuma n’ubundi n’amanota 4.5 . Ubu bushakashatsi bugaragaza ko Zimbabwe ikomeje guhangana n’ikibazo cy’ubukene buri hejuru cyane. Mu mwaka ushize wa 2021, abaturage miliyoni 6.1 bakaba barabaga munsi y’umurongo w’ubukene hagendewe ku bipimo mpuzamahanga.

Mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, igihugu cy’u Rwanda ni cyo kiza imbere mu kugira abaturage batishimye n’amanota 3.3 rukanaza mu bihugu 5 bya mbere muri Afurika aho abaturage batishimye. Ni mu gihe Uganda ari yo igaragara nk’ifite abaturage bishimye kurusha ab’ahandi muri aka karere n’amanota 4.6.

Ku bihugu by’Uburundi na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo ho nta makuru yabonetse yerekeranye nabyo mu bushakashatsi bw’uyu mwaka. Muri rusange ubushakshatsi bugaragaza ko icyorezo cya COVID-19 kiri mu mwaka wacyo wa gatatu cyatumye ibipimo byo kwishima by’abatuye isi bigwa hasi kubera ingaruka cyagize ku nzego z’ubukungu, ubuzima n’imibanire y’abantu.

Kugeza na n’ubu hakaba hatagaragara neza igihe ibintu byazongera gusubirira uko byahoze mbere, niba bizaba binabayeho. Gusa ibihugu bikaba birimo kugenda bizahuka buhoro buhoro.

Raporo nk’iyi ya 2021, yarimo amakuru ya 2018 - 2020, u Rwanda rwari ku mwanya wa 147, u Burundi ku mwanya wa 140.

Uko ibihugu byo mu karere bikurikirana kuri raporo y’uyu mwaka:

Uganda - 117
Kenya - 119
Ethiopia - 131
Tanzania - 139
Rwanda - 149

DR Congo, Sudani y’Epfo, n’u Burundi ntibirimo kuko bitagaragaje amakuru kuri biriya bipimo muri kiriya gihe, nubwo imibare y’u Rwanda nayo ishingiye ku yafashwe mu 2019, nk’uko iyi raporo ibivuga.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Marcel

    Si ngombwa gukora ubushakashatsi kuba tutishimye birigaragaza. Imibereho y’abaturage bacu si myiza za pe n’ubwo tutabura kwishongora.

    2 months ago
  • chat_bubble Gisa

    Nonese ubwo mwwasomye iyo raporo?mwabonyese barabajije abantu bangahe bakoreweho ubushakashatsi? Ni nko kukugira uwanyuma mukizamini utakoze.Genda Rda wagorwa pe!

    2 months ago
  • chat_bubble maso

    Uwavuga ay’inzuki ubuki ntibwaribwa! Uwazadukorera ubushakashatsi no kuri inegalité social yenda bazagira igikorwa!

    2 months ago

Inzindi nkuru

Pan African Movement yahishuye igitera imirire mibi n’igwingira muri Afurika...

Umuryango uharanira ubwigenge, agaciro n’Iterambere by’Umunyafurika, Ishami...
22 May 2022 0

Urupfu rw’umwarimukazi w’umunyabigwi wigishije Jeanette Kagame, rwasheguye...

“Umwarimu mwiza ameze nka buji (bougie)-irashonga kugira ngo imurikire...
20 May 2022 0

Rusizi: Umugore yanze ko bashyingura umugabo we wiyahuye kubera...

Umugore wo mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi uherutse gupfusha...
20 May 2022 0

Abimukira bazava UK bateguriwe amazu meza cyane yo kubamo [AMAFOTO]

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hamwe mu hagomba gucumbikirwa abimukira...
20 May 2022 0

"Gutitiriza usaba igitsina niba ari icyaha nta mugabo uzasigara"-Karegeya

Nta gihe gishize ,Urukiko rutegetse ko Prince Kid wateguraga irushanwa rya...
19 May 2022 0

Gasabo: Umusore yambuwe n’indaya ata umutwe ajya kuryama mu irimbi

Ahagana saa yine za mu gitondo kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Gicurasi 2022...
17 May 2022 0