Ibigo bikomeye Leta yasabye kwimukira I Huye byatangiye kujya kuhakorera
Yanditswe: Saturday 14, Dec 2019
Guhera ku wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2019,ikigo cy’ igihugu cy’ ingoro z’ umurage w’ u Rwanda kizatangira gukorera mu karere ka Huye mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro ya Leta.
Hashize amezi 4 guverinoma y’ u Rwanda ifashe icyemezo cyo kwimurira mu mijyi yunganira Kigali ibyicaro bikuru bya bimwe mu bigo bikomeye bya Leta.
INMR yatangaje ko ikicaro cyayo gishya kizaba kiri ahasanzwe yakorera Ingoro y’ Amateka y’ Imibereho y’ Abanyarwanda.
Ibigo 5 bigomba kwimukira mu karere ka Huye birimo Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, Inama y’amashuri makuru na kaminuza, HEC, ikigo cy’igihugu cy’ingoro z’umurage w’u Rwanda, INMR, Servisi nyinshi z’ikigo cy’ubushakashatsi mu by’inganda, NIRDA, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ndetse n’ikigo cy’igihugu cy’ubumenyingiro WDA.
Inama y’ Abamaminisitiri yabaye mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka niyo yafashwe ko bitarenze uyu mwaka wa 2019 bimwe mu bigo bya Leta bigomba kuba byamaze kwimukira mu mijyi yunganira Kigali.
Kwimura ibigo n’izindi nzego za Leta zikajya gukorera hirya no hino mu mijyi y’uterere biri mu murongo wa Leta y’u Rwanda wo kwihutisha iterambere ry’imijyi y’uturere.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *