skol
fortebet

Ibitangazamakuru birashishikarizwa kugenzura amakuru bitangaza

Yanditswe: Monday 01, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ibitangazamakuru byo mu Rwanda byishyize hamwe,ku bufatanye na Africa Check, ku nkunga ya Google News Initiative, byiyemeje kunga ubumwe kugira ngo bitangaze amakuru kandi y’impamo mu gihe u Rwanda rwitegura amatora y’abadepite n’ay’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Sponsored Ad

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura,RMC, ishyirahamwe ry’abanyamakuru bo mu Rwanda,ARJ, ku bufatanye n’ibitangazamakuru nka New Times Rwand,a ndetse n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, PAX PRESS, ni bamwe mu babimburiye abandi kugira ngo bashyireho uburyo bwizewe bwo kujya hatangazwa amakuru y’umwimerere.

Ubu bufatanye bw’ibi bitangazamukuru buzatuma muri ibi bihe by’amatora,abazatora bazaba bafite amakuru nyayo azabafasha guhitamo abayobozi bababereye ku munsi nyirizina w’itora.

Ubu bufatanye kandi bukaba bufunguye kuri buri wese wifuza kubujyamo yaba aturutse mu itangazamakuru, yaba se aturutse mu miryango itari iya leta.

Ku mataliki ya 14 kugera kuri 16, Nyakanga 2024, abanyamarwanda bagejeje igihe cyo gutora kandi bujuje ibisabwa bazitorera perezida wa Repubulika ndetse n’abadepite.

Kubwa Edmund Kagire,umunyamakuru w’umwuga akaba n’umwe mu bari muri ubu bufatanye yabushimye.Yagize ati “muri ibi bihe by’amatora,twe abari muri ubu bufatanye tugiye gushyiraho uburyo bwacu kandi bwizewe buzatuma rubanda rubona amakuru nyayo azira icyasha”.

Edmund Kagire, umwe mu bakomiseri muri rwego rw’abanyamakuru bigenzura akomeza avuga ko uretse gutangaza amakuru mpamo ku matora nyuma bazakomereza mu zindi ngeri.

Yagize ati” Ubu dutangiranye n’amatora ariko,mu minsi iza tuzanagera mu zindi ngeri nk’ubuzima,ibidukikije,ubukungu ndetse n’imihindagurikire y’ibihe” Albert Baudouin Twizeyimana, umuhuzabikorwa wa PAX PRESS, nawe avuga ko ubu bufatanye buziye igihe kuko kuri ubu rubanda rukeneye amakuru nyayo kandi yizewe.

Yagize ati “hanze aha hari amakuru menshi atariyo cyane cyane muri ibi bihe by’amatora,PAX PRESS imaze igihe ikorana n’abanyamakuru kandi ibyo turabibona ko hari ubwo hatangazwa amakuru atariyo,niyo mpamvu tugomba gukorana n’abanditsi bakuru b’ibitangazamakuru kugira ngo twizere ko amakuru atangazwa aba ari ay’umwimerere.”

Twizeyimana akomeza avuga ko iyi nkunga ya Google News Initiative hamwe n’ubufatanye mu bya tekiniki na Africa Check,hamwe n’iyi miryango y’abanyamakuru bo mu Rwanda buzatuma mu bitangazamakuru hatangazwa amakuru yizewe kandi afitiye rubanda akamaro.

Uyu muryango wa Africa Check ibikorwa nk’ibi byo kuba nyambere mu gushishikariza itangazamakuru gutangaza amakuru nyayo ku matora wabikoze mu matora aheruka kuba mu bihugu bya Kenya, Nigeria, Senegal,South Africa n’ahandi, kandi byatanze umusaruro ushimishije nk’uko byemezwa na Aretha Mashotana, ukuriye ishami ry’ubufatanye muri Africa Check. 

Ni muri urwo rwego mu minsi ishize uyu muryango wa Africa Check wahuguye bamwe mu banyamakuru mu Rwanda,inzobere mu bijyanye no kugenzura amakuru y’umwimerere muri Africa Ckeck bwana Alphonce Shiundu, mugihe cy’iminsi ibiri akaba yarigishijwe bamwe mu banyamakuru bo mu Rwanda uburyo bugezweho bwifashisha ikoranabuhanga ukagenzura ko amakuru atangazwa cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga ari ay’ukuli.

Elias Nizeyimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa