skol
fortebet

Ibitaro bya Gisenyi biratabaza kubera abarwayi babyambuye akayabo

Yanditswe: Tuesday 29, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi bwatangaje ko byambuwe amafaranga arenga miliyoni 200 FRW n’abaturage bazaga kuhivuza bakagenda batishyuye.

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Ibitaro buvuga ko ababirimo aya mafaranga biganjemo abaza kwivuza badafite mituweli n’abananiwe kwishyura, hakaba n’abaza kuhivuriza bafite uburwayi bwo mu mutwe badafite ibyangombwa ntibakurikiranwe n’imiryango yabo.

Bivugwa ko hari umwe muribo ufitiye ibi bitaro umwenda wa 800 000 Frw, yabwiye Radio Rwanda ko umwana we yavutse igihe kitageze akamara iminsi mu bitaro ari nabyo byatumye abamo ideni ryinshi.

Yagize ati “Nazanye umwana nanjye wavutse adashyitse bamushyiramo umwuka, ni wo ukurura amafaranga menshi."

Yongeyeho ko kutagira mituweli aribyo byatumye amafaranga asabwa kwishyura aba menshi.

Ati “Imana niyo izanyohereza abagiraneza bakanyishyurira, ubwo batabanotse ngo banyishyurire ni ukuzahera mu bitaro.”

Yongeyeho ko aramutse agize amahirwe agashoka muri ibibitaro atongera kubaho nta mituweli afite.

Umuyobozi w’ibi bitaro bya Gisenyi, Tuganeyezu Oreste, yabwiye Itangazamakuru iyi nkuru ko ibi bitaro bifitiwe umwenda w’arenga miliyoni 200 Frw.

Yagize ati “ Nibyo dufitiwe umwenda w’arenga miliyoni 200Frw. Urebye uterwa n’abaza kwivuza badafite mituweli ahanini n’abaza bishyurirwa 10%.”

Yongeyeho ko kuba ibi bitaro biberewemo ideni ringana rityo bigira ingaruka ku bitaro, kuko ayo mafaranga ariyo yifashishwa hagurwa imiti ihabwa abandi barwayi, guhemba abakozi no kugura ibindi bikoresho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa