skol
fortebet

IFOTO Y’UMUNSI: Madamu Jeannette Kagame yishimiye umuhungu we winjiye muri RDF

Yanditswe: Friday 04, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Madamu Jeannette Kagame yashimiye umuhungu we Sous Lieutenant Ian Kagame warahiriye kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda, nyuma y’iminsi mike asoje amasomo muri Royal Military Academy mu Bwongereza.
Yavuze ko bishimishije kubw’iyo ntambwe yateye.
Yagize ati "Mbega ibihe by’ibyishimo! ... ndagushimiye Ian, urakoze ku munezero uduteye! Ibi birori ni ibyo kwandikwa mu bitabo...!"
Umuhungu wa Perezida Kagame, Ian Kagame, ari mu basore n’inkumi barahiriye kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) mu muhango wo (...)

Sponsored Ad

Madamu Jeannette Kagame yashimiye umuhungu we Sous Lieutenant Ian Kagame warahiriye kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda, nyuma y’iminsi mike asoje amasomo muri Royal Military Academy mu Bwongereza.

Yavuze ko bishimishije kubw’iyo ntambwe yateye.

Yagize ati "Mbega ibihe by’ibyishimo! ... ndagushimiye Ian, urakoze ku munezero uduteye! Ibi birori ni ibyo kwandikwa mu bitabo...!"

Umuhungu wa Perezida Kagame, Ian Kagame, ari mu basore n’inkumi barahiriye kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) mu muhango wo gusoza amasomo n’imyitozo bya gisirikare. Ni umuhango wabereye mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako, mu Karere ka Bugesera.

Abasoje amasomo uko ari 568 bahawe ipeti rya Sous Lieutenant, bambitswe na Perezida Paul Kagame, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda. Barimo abize mu Rwanda n’abize mu mahanga.

Ian Kagame aherutse gusoza amasomo mu Ishuri rya Gisirikare ry’Ubwami bw’u Bwongereza, Royal Military Academy aho yahawe ipeti rya Sous Lieutenant.

Kugira ngo atangire gukorera igihugu muri RDF yagombaga kubanza kurahirira kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa