Ifoto y’umunsi: Madamu Jeannette Kagame yagaragaye ateruye umwuzukuru we
Yanditswe: Sunday 09, May 2021
Madamu Jeannette Kagame yagaragaye ateruye umwuzukuru we akaba n’imfura y’umukobwa we, Ange Kagame n’umukwe we Bertrand Ndengeyingoma.
Iyi foto yagiye hanze kuri uyu munsi isi yose izirikana abamama kubera akamaro bagirira umuryango.
Ku Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020, ni bwo uyu muryango wa Ange I. Kagame na Bertrand Ndengeyingoma wibarutse uyu mukobwa wabo w’imfura.
Kuri uyu munsi wahariwe ababyeyi b’abagore,Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yifurije ababyeyi b’abagore bose umunsi (…)
Madamu Jeannette Kagame yagaragaye ateruye umwuzukuru we akaba n’imfura y’umukobwa we, Ange Kagame n’umukwe we Bertrand Ndengeyingoma.
Iyi foto yagiye hanze kuri uyu munsi isi yose izirikana abamama kubera akamaro bagirira umuryango.
Ku Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020, ni bwo uyu muryango wa Ange I. Kagame na Bertrand Ndengeyingoma wibarutse uyu mukobwa wabo w’imfura.
Kuri uyu munsi wahariwe ababyeyi b’abagore,Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yifurije ababyeyi b’abagore bose umunsi mwiza wabahariwe wizihizwa kuri uyu wa 9 Gicurasi 2021, avuga ko ababyeyi b’abagore ari ishema ku Rwanda.
Umunsi Mpuzamahanga w’Umubyeyi w’Umugore (Mother’s Day) wizihizwa buri mwaka ku Cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa Gicurasi. Muri uyu mwaka ukaba wizihijwe kuri uyu wa 9 Gicurasi 2021.
U Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga uzirikanwaho agaciro k’umubyeyi w’umugore ndetse n’uruhare agira mu mibereho y’umuryango.
Perezida Kagame, abinyujije kuri Twitter ni umwe mu bifurije ababyeyi b’abagore umunsi mwiza.
Ati "Umunsi mwiza w’umubyeyi w’umugore. Ku babyeyi b’abagore bose/ku mubyeyi w’umugore wa buri umwe. Muduteye ishema."
Mu rwego rwo kwifatanya n’ababyeyi b’abagore Madamu Jeannette Kagame abinyujije kuri Twitter, yababwiye ko umurava bakorana mu kwita ku miryango yabo ukwiriye kubatera kuzirikana ko ntawigira.
Ati "Babyeyi, umutima unyuzwe n’ishema dukura mu kwita ku bacu, udutere kuzirikana ko ntawigira kandi ko kugira uwo uganirira, akagufasha kuruhuka, atari ubugwari."
Yakomeje abasaba kwikunda no kwiyitaho. Ati "Natwe twakwikunda, tukiyitaho ndetse buri wese agahinduka uwita kuri mugenzi we, aho agize intege nke."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *