skol
Kigali

IFOTO Y’UMUNSI: Minisitiri Gatabazi na Maj Gen Murokore bafashe icyondo bubakira utishoboye

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 March 2022

Minisitiri Gatabazi na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugerero Dancille na Maj Gen Eric Murokore batangije Urugerero rw’urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye mu Ntara y’Amajyaruguru, aho batangiye iki gikorwa hubakirwa inzu n’ubwiherero umuryango utishoboye wa Mpiranyi na Nyiraguhirwa.

Ni igikorwa cyatangirijwe mu Kagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Musanze mu Karere ka Musanze.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Werurwe 2022,hirya no hino mu Gihugu hatangiye ibikorwa by’urugerero rw’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuyeru rufite insangamatsiko igira iti “Duhamye Umuco w’Ubutore ku Rugerero rwo Kwigira”.

I Musanze, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV yashimye ibikorwa by’urubyiruko bihindura imibereho y’abaturage. Arusaba gukomereza aho ndetse arubwira ko ko igihugu kizirikana umusanzu warwo.

Minisitiri Gatabazi kandi yasabye uru rubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge muri bagenzi babo n’inda ziterwa abangavu, kugira uruhare mu gutegura gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, gufasha kugarura mu ishuri abana baritaye no guca burundu ubuzererezi.

Uru rubyiruko rwo mu Karere ka Musanze na rwo rwahize kuzubakira inzu 4 n’ubwiherero 22 imiryango itishoboye, gucukura ingarani 802, kwitabira gahunda zo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, kurwanya ibiyobyawenge n’inda zidateganyijwe.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Urupfu rw’umwarimukazi w’umunyabigwi wigishije Jeanette Kagame, rwasheguye...

“Umwarimu mwiza ameze nka buji (bougie)-irashonga kugira ngo imurikire...
20 May 2022 0

Rusizi: Umugore yanze ko bashyingura umugabo we wiyahuye kubera...

Umugore wo mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi uherutse gupfusha...
20 May 2022 0

Abimukira bazava UK bateguriwe amazu meza cyane yo kubamo [AMAFOTO]

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hamwe mu hagomba gucumbikirwa abimukira...
20 May 2022 0

"Gutitiriza usaba igitsina niba ari icyaha nta mugabo uzasigara"-Karegeya

Nta gihe gishize ,Urukiko rutegetse ko Prince Kid wateguraga irushanwa rya...
19 May 2022 0

Gasabo: Umusore yambuwe n’indaya ata umutwe ajya kuryama mu irimbi

Ahagana saa yine za mu gitondo kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Gicurasi 2022...
17 May 2022 0

Umunyamakuru Jado Castar ukundwa na benshi mu busesenguzi bw’Imikino...

Umunyamakuru wa B&B FM,Jado Castar wahoze ari Visi Perezida wa Kabiri...
14 May 2022 1