skol
fortebet

IFOTO Y’UMUNSI:Perezida Kagame yafotowe ari gukina n’umwuzukuru we

Yanditswe: Saturday 26, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame wari umaze iminsi mu ngendo muri Senegal na Mauritania yagarutse mu Rwanda aho yashyize hanze ifoto avuye gukina n’umwuzukuru we.
Perezida Kagame yashyize ku mbuga nkoranyambaga ifoto ye n’uyu mwuzukuru we arangije yandikaho ati "Igihe cyo gukina.... na Sogokuru."
Uyu mwuzukuru rukumbi Perezida Kagame afite,yavutse ku Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020.
Uyu mwana w’umukobwa n’uw’umukobwa wa Perezida Kagame,Ange I. Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma.Yavutse nyuma y’umwaka (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame wari umaze iminsi mu ngendo muri Senegal na Mauritania yagarutse mu Rwanda aho yashyize hanze ifoto avuye gukina n’umwuzukuru we.

Perezida Kagame yashyize ku mbuga nkoranyambaga ifoto ye n’uyu mwuzukuru we arangije yandikaho ati "Igihe cyo gukina.... na Sogokuru."

Uyu mwuzukuru rukumbi Perezida Kagame afite,yavutse ku Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020.

Uyu mwana w’umukobwa n’uw’umukobwa wa Perezida Kagame,Ange I. Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma.Yavutse nyuma y’umwaka bashyingiranywe.

Icyo gihe Perezida Paul Kagame yatangaje kuri twitter ko we n’umuryango banejejwe no kwitwa ba sogokuru na nyogokuru (Grandparents), kandi ko bishimiye kubona umwuzukuru.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru (RBA) ku cyumweru tariki 06 Nzeri 2020 perezida Kagame yavuze ko ari bishya kugira umwuzukuru ariko ari byiza cyane.

Yagize ati "Urakoze kubinyibutsa. Biraryoshye cyane...Ni bishya ariko ni byiza cyane. Nari menyereye kuba gusa se w’abana. Iyo wabaye noneho na sekuru w’abana, uba wazamutse mu ntera. Ni nka ’promotion’, ni indi ’grade’ yo hejuru ishimishije."

Nindangiza iyi mirimo mwanshinze, muhora munshinga, mpora niteguye kuzatangira indi mirimo yo kureberera abuzukuru."

Yakomeje avuga ko umwuzukuru we ari umukobwa kandi ngo ari gukura vuba.

Ibitekerezo

  • Ariko Sha mwaraducyenetse kweri. Ubu murabona tuyobowe kagame kuburyo aka gasore kagufi ariko mwatubeshyeshya ? Ese muzamenya ko twabavumbuye ryari ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa