Ikamyo yari ipakiye Lisansi yaguye mu Kivu shoferi wayo arokoka mu buryo butangaje
Yanditswe: Thursday 13, Feb 2020
Ikamyo yari itwaye Lisansi yavaga i Kigali yerekeza i Bukavu muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo yaguye mu kiyaga cya Kivu, ahitwa ku Mugonero mu Karere ka Nyamasheke mu kagari ka Kagarama, Umudugudu wa Ruhanga.
Iyi kamyo yari ipakiye Lisansi ingana na litiro 40 000, yakoze impanuka igwa mu kiyaga cya Kivu gusa umushoferi wayo yabashije kuyisimbuka ayivamo itaragera mu mazi nkuko bivugwa n’ababonye iyi mpanuka.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahembe w’umusigire witwa Marie Jeanne Mukamusabyimana yabwiye Umuseke ko iriya kamyo ari iyo muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, ikaba yari itwawe n’uwitwa Dieudonnee Kayenga Maliro.
Shoferi Kayenga ngo afite imyaka 60 y’amavuko ariko yabashije kuva mu mazi ari muzima.
Mukamusabyimana yabwiye iki kinyamakuru ko polisi n’ingabo bageze ahabereye iriya mpanuka ariko ngo haracyareba uburyo iriya kamyo yavanwa mu mazi kuko yaguyemo ipakiye.
Amakuru aravuga ko essence yatangiye kumeneka mu Kivu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *