
Mu gihe hasohotse itegeko riteganya ko umukozi w’umugore wabyaye azajya ahabwa ikiruhuko cy’ibyumweru 14 kivuye kuri 12, umukoresha azajya yishyura umugore wabyaye umushahara w’ibyumweru bitandatu bya mbere nk’uko bisanzwe, mu gihe ibindi byumweru 8 bizajya byishyurwa n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda.
Ibyo ni ibyasohotse mu itegeko rishya N049/2024 ryo ku wa 04/06/2024 rihindura Itegeko N O 03/2016 ryo ku wa 30/03/2016 rishyiraho kandi rigatunganya ibigenerwa abagore mu kiruhuko cyo kubyara.
Iri tegeko riteganya ko umukoresha azajya yishyura umugore wabyaye umushahara w’ibyumweru bitandatu bya mbere nk’uko bisanzwe, mu gihe ibindi byumweru 8 bizajya byishyurwa n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda.
Kugira ngo umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara yishyurwe mu buryo bworoshye, umukoresha azajya amuha umushahara wose w’ibyumweru 14, harimo n’ibyumweru umunani wishyunva n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, hanyuma umukoresha asabe Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda gusubizwa uwo mushahara yishyuye w’ ibyumweru umunani.
Igihe cyo gusaba gusubizwa umushahara wishyuwe umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara cyavuye ku mezi atatu gishyirwa ku mezi atandatu abarwa uhereye igihe umugore yarangirije ikiruhuko cyo kubyara.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *