skol
fortebet

Iminsi y’ikiruhuko ihabwa umuryango wibarutse yongerewe

Yanditswe: Friday 04, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Hasohotse itegeko rishya ryerekeye ubuzima n’umutekano ku kazi ari naryo rikubiyemo ibiruhuko bihabwa abakozi, ryemeje ko umugore wabyaye azajya ahabwa ikiruhuko kingana n’ibyumweru 14, mu gihe iminsi yahabwaga umugabo we yongerewe ku buryo ishobora kugera kuri 12.

Sponsored Ad

Iri tegeko rije nyuma y’igihe kinini hari ubusabe busabira cyane cyane abagabo kongererwa igihe bahabwa iyo abo bashakanye bibarutse. Yaba Abadepite n’imiryango itegamiye kuri leta, bavugaga ko byafasha abagabo kurushaho kwita ku miryango yabo.

Ubusanzwe Ingingo ya 56 y’Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, yateganyaga ko ikiruhuko gihabwa umubyeyi w’umugore iyo yabyaye ari ibyumweru 12 bikurikiranye, mu gihe umugabo we agenerwa ikiruhuko cy’iminsi ine y’akazi mu gihe umugore we yabyaye. Gusa mu itegeko rishya ryagiye hanze muri iki Cyumweru, hakozwe impinduka.

Rigena ko umukozi w’umugore wabyaye afite uburenganzira ku kiruhuko cyo kubyara kingana n’ibyumweru 14 bikurikirana birimo ibyumweru bibiri ashobora gufata mbere yo kubyara. Ibyumweru 14 bingana n’iminsi 98 ubwo ni ukuvuga amezi atatu arengaho iminsi mike.

Iyo hari ingorane zibayeho zishingiye ku kubyara, zaba ku mukozi w’umugore wabyaye cyangwa ku mwana wavutse bikemezwa na muganga wemewe na Leta, umukoresha aha uwabyaye ikiruhuko cy’inyongera kitarengeje ukwezi kumwe kandi gihemberwa.

Mu gihe umukozi w’umugore yabyaye umwana upfuye kuva ku cyumweru cya 20 cyo gusama, ahabwa ikirukuko kingana n’ibyumweru umunani bibarwa uhereye igihe umwana yapfiriye.

Umukoresha yishyura mu gihe cy’ibyumweru bitandatu, umushahara w’umukozi w’umugore wabyaye umwana upfuye na ho urwego rufite ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara mu nshingano, rukamwishyura ibyumweru bibiri bya nyuma.

Ni mu gihe kandi umukozi w’umugore wabyaye umwana agapfa nyuma yo kuvuka ahabwa ikiruhuko cyo kubyara kingana n’iminsi yari isigaye ku kiruhuko cyo kubyara. Umushahara w’umukozi ukomeza kwishyurwa nk’uko bikorwa ku mugore uri mu kiruhuko cyo kubyara.

Umukozi w’umugore ukuyemo inda yari atwite mbere y’ibyumweru 20 kuva asamye, ahabwa ikirukuko cy’uburwayi hakurikijwe amategeko abigenga.

Umukozi w’umugore ubyaye umwana igihe cyo kuvuka kitaragera ahabwa ikiruhuko kingana n’iminsi yari isigaye kugira ngo umwana avukire igihe gisanzwe cy’amezi icyenda. Muri iki gihe, umukoresha n’urwego rufite ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara mu nshingano, buri wese yishyura umukozi w’umugore wabyaye, kimwe cya kabiri cy’umushahara.

Ku rundi ruhande, umukozi w’umugore umaze gufata ikiruhuko gitangwa kuko yabyaye umwana utagejeje igihe, afite uburenganzira bwo gufata ikiruhuko cyo kubyara kingana n’ibyumweru 14.

Iminsi abagabo bagenewe ishobora kugera kuri 12

Iri tegeko rigena ko umukozi w’umugabo afite uburenganzira ku kiruhuko cyo kubyara kingana n’iminsi irindwi ikurikirana mu gihe umugore we yabyaye. Gusa iyo hari ingorane zibayeho zishingiye ku kubyara, zaba ku mukozi w’umugore wabyaye cyangwa ku mwana wavutse bikemezwa na muganga wemewe na Leta, umukoresha aha umugabo ikiruhuko cyo kubyara cy’iminsi itanu y’akazi yiyongera kuri ya yindi irindwi.

Ku bijyanye n’ibiruhuko by’ingoboka, itegeko rigena ko umukoresha aha umukozi ikiruhuko cy’ingoboka kubera ibyiza cyangwa ibyago byabaye mu muryango we. Urugero rutangwa ni iminsi ibiri y’akazi iyo yashyingiwe imbere y’amategeko; ukwezi kumwe kwiyongera ku minsi yindi yemererwa n’itegeko, iyo umugore we apfuye agasiga umwana utarageza ku mezi atatu y’amavuko.

Iyo umukozi agize ibyago maze uwo bashyingiranywe agapfa, ahabwa iminsi irindwi y’akazi y’ikiruhuko. Ahabwa kandi iminsi itanu y’akazi iyo umwana we cyangwa uwo abereye umubyeyi ataramubyaye yapfuye; iminsi ine y’akazi iyo se, nyina, sebukwe cyangwa nyirabukwe yapfuye; iminsi ine y’akazi iyo umuvandimwe bavukana yapfuye; iminsi itatu y’akazi iyo sekuru cyangwa nyirakuru yapfuye n’ iminsi itatu y’akazi iyo yimuriwe aharenze ibilometero 30 uvuye aho asanzwe akorera.

Mu 2018, Depite Mukabagwiza Edda yavuze ko mu bihugu byashyizeho ikiruhuko cyo kubyara kigenerwa abagabo, byafashishe guhamagarira ababyeyi b’igitsina gabo kwita ku mwana akiri muto no kumwiyegereza.

Ati “Ibyo dushaka ku gitsina gore burya no ku gitsina gabo biba bikenewe ku mwana.”

Umuryango RWAMREC wakunze gusobanura ko kuba umubyeyi w’umugabo ahabwa iminsi mike y’ikiruhuko igihe umugore we yabyaye, bituma atabona umwanya uhagije wo kwita ku mubyeyi no ku mwana, cyane cyane igihe nk’iyo amaze kubyara agahita arwara cyangwa se akagira ibindi bibazo biza nyuma yo kubyara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa