skol
fortebet

Imiryango 11 yavuye ku izima yemera kwimuka Kangondo yerekeza Busanza

Yanditswe: Tuesday 13, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Imiryango 11 igizwe n’abaturage 74 bari batuye mu midugudu ya Kangondo na Kibiraro i Nyarutarama bafashe icyemezo cyo kwimukira mu mudugudu w’icyitegererezo wa Busanza. Ni nyuma yo kuganirizwa ndetse bakajya no kureba inzu bubakiwe.
Aba baturage bavuga ko nyuma yo kwirebera izi nzu bubakiwe,basanze ari nziza ndetse zinafite ibikorwaremezo byose ku buryo hatandukanye kure n’aho bari batuye.
Imiryango imwe ituye mu duce twa Kangondo na Kibiraro i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali ivuga ko itazava (...)

Sponsored Ad

Imiryango 11 igizwe n’abaturage 74 bari batuye mu midugudu ya Kangondo na Kibiraro i Nyarutarama bafashe icyemezo cyo kwimukira mu mudugudu w’icyitegererezo wa Busanza. Ni nyuma yo kuganirizwa ndetse bakajya no kureba inzu bubakiwe.

Aba baturage bavuga ko nyuma yo kwirebera izi nzu bubakiwe,basanze ari nziza ndetse zinafite ibikorwaremezo byose ku buryo hatandukanye kure n’aho bari batuye.

Imiryango imwe ituye mu duce twa Kangondo na Kibiraro i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali ivuga ko itazava ku butaka bwayo mu gihe leta ibasaba kuhava bagahabwa ingurane y’inzu ariko bo bifuza ingurane y’amafaranga.

Ni ikibazo kimaze imyaka itanu hataraboneka ubwimvikane busesuye hagati ya leta y’imiryango ibarirwa mu magana y’abo ishaka kwimura.

Leta ivuga ko aba baturage bagomba kwimurwa ku mpamvu z’inyungu rusange no gutuzwa ahadateje akaga.

Ariko bo bavuga ko bari kwimurwa kuko ubutaka bwabo bwashimwe n’abashoramari banabubakiye, batabyumvikanye, inzu bagomba kwimurirwamo mu Busanza mu karere ka Kicukiro.

Ubwumvikane bucye bushingiye ahanini ku gaciro gahabwa inzu zabo ugereranyije n’izo zubatswe mu Busanza aho basabwa kwimukira.

Mu gihe imiryango isaga 600 imaze kwimukira muri izo nzu z’imidugudu igezweho mu Busanza, igice kinini cy’abatuye muri Kangondo na Kibiraro ntibabikozwa kandi imiryango irenga 100 yagannye mu nkiko irega leta.

Aba baturage bavuga ko leta itarimo kubimura kubw’inyungu rusange ahubwo ko ari ku nyungu z’umushoramari wumvikanye nayo.

Umujyi wa Kigali uvuga ko mu Busanza huzuye inzu zigera ku 1,500 zatwaye miliyari Frw23, kandi ko abari kwimuka muri kariya gace ka Nyarutarama nabo ari imiryango igera ku 1,500.

Abatuye hano ariko bo bavuga ko bagera ku miryango 2,000 kandi ko abagera kuri 600 bamaze kwumukira muri izi nzu zo mu Busanza, naho abandi bataremera kuhava, barimo imiryango 117 yatanze ibirego mu nkiko.

Alain Mukuralinda umuvugizi wungirije wa leta yabwiye BBC ko inzu aba bantu bubakiwe mu Busanza zitagererwanywa n’aho bari batuye kuko aho ziri hubatswe n’ibikorwa remezo nk’amashuri, ivuriro, n’imihanda.

Ati: “Icya kabiri, imibare irahari mu mujyi wa Kigali ntabwo ari ibanga, niba hari imiryango 1,468 tukaba twari dufitemo imiryango 78 yari ituye hafi mu gishanga bivuze ngo abantu ubundi batuye mu gishanga ntanubwo bahabwa ibyangombwa by’ubutaka, tukaba dufite imiryango 467 bari batuye mu nzu iri munsi ya metero kare 10! Tukaba dufite imiryango 267 yitwa ngo irahetswe.

“Iyo umuntu ahetswe ni ukuvuga ngo umuntu afite icyangombwa cy’umutungo, afitemo inzu yubatse arangije afata agace kamwe akagurisha umuntu umwe, akandi akagurisha undi mu kibanza cye, uwo muntu bagurishije we nta cyangombwa yabonye.

“Bivuze ngo abo bahetswe ntibakagombye no kubona ingurane kuko nta cyangombwa bafite byemewe na leta, ariko nabo bahawe amazu.”

Mukuralinda avuga 70% by’abatuye muri kariya gace inzu zabo “zifite agaciro kangana cyangwa kari munsi ya miliyoni 10” kandi ko leta inzu ya macye yatanze ifite agaciro ka miliyoni 11, ubu ngo bakaba bagiye kugera ku kiciro cyo gutanga iz’agaciro ka miliyoni 19.

Alain Mukuralinda avuga ko mu gihe aba baturage bakomeza kuva aha hantu leta yakwifashisha itegeko rivuga ko “ariyo yonyine ishobora gutegeka kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange”.

Ati: “Ni ukuvuga ngo…uwanze ubwo azaba yigometse, [kandi] kwigomeka bihanwa n’igitabo cy’amategeko mu Rwanda”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa