skol
fortebet

Imodoka zitwara abagenzi zategetswe gufunga saa kumi n’ebyiri

Yanditswe: Thursday 27, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umujyi wa Kigali na RURA bamenyesheje abantu bose ko ingendo mu modoka rusange zizajya zihagarara saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bityo ntawe ukwiriye kuba ari muri gare izo saha.

Sponsored Ad

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, yategetse ko ingendo zose zibujijwe guhera saa moya z’ijoro aho kuba saa tatu kugera saa kumi n’imwe z’igitondo nk’uko byari bisanzwe.

Mu korohereza abantu kubahiriza uwo mwanzuro,RURA yatanze itangazo rigira riti "Mu rwego rwo kubahiriza ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri, RURA iributsa abakoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ko bakwiye gutega imodoka hakiri kare, kuko nta modoka yemerewe gutwara abagenzi bava muri gare nyuma ya 18:00."

Ibi kandi byashimangiwe n’umujyi wa Kigali wavuze ko abantu bose nta modoka yemerewe gutwara umugenzi hejuru ya saa kumi n’ebyiri bityo izo saha nizijya zigera Gare zose zizajya zifungwa.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yavuze ko icyemezo cyo gusaba abantu kuba bageze mu rugo saa moya z’ijoro kigamije kugabanya ko abantu bakomeza guhura cyane kuko byagaragaye ko abantu bamaze kwirara.

Ati “Turasaba ko mu gihe akazi karangiye bataha mu ngo batabanjije kugira ahandi banyura ngo bajye nanone mu bundi busabane buganisha ku kugura ari benshi. Niba abantu dusaba ko saa moya baba bageze iwabo, ni ukugira ngo ave mu kazi ahitira mu rugo”.

Inama y’abaminisitiri yemeje kandi ko ingendo mu modoka rusange (public transport) hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara zibujijwe, gusa ingendo mu modoka bwite (private transport) hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara zizakomeza ariko hubahirizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima.

Ibitekerezo

  • Ariko ibyemezo byafatiwe Kigali kubera Covid 19 imeze nabi,kuki yakwizwa n’aho iyo Covid 19 itari?Aho itari,imirimo ikwiye gukorwa n’amasaha yari aribo agakomezwa..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa