skol
fortebet

Mu Rwanda:Impanuka ikomeye yahitanye abantu babiri abandi barakomereka (Amafoto)

Yanditswe: Thursday 21, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko, mu Kagari ka Kibagabaga Imodoka itwara imizigo yacitse feri , igonga abamotari bane, babiri bahita bapfa.

Sponsored Ad

Iyo modoka yari itwaye amabati bivugwa ko yacitse feri irimo kumanuka ituruka mu bice byo ku Bitaro bya Kibagabaga, igonga abantu igeze hasi mu muhanda uva i Kinyinya ugana mu Kabuga ka Nyarutarama.

Bamwe mu babonye iyi mpanuka bavuze ko abamotari yagonze bose bashobora gupfa bitewe nuburyo bari bameze.

Uwitwa Bizimana Alain yagize ati "Twabonye imanuka yiruka turahunga, ihita igonga abamotari bane bari bahagaze aha ibajya hejuru."

Biziyaremye Emmanuel we yagize ati "Ntakubeshye muri bose nta n’umwe uri burokoke bitewe n’uko n’abo bandi bari bameze."

Abatuye muri aka gace n’abahakorera bavuga ko inzego zibishinzwe zikwiye kugira icyo zikora kugira ngo zikumire impanuka zihabera kuko atari ubwa mbere imodoka icika feri igahitana abantu barenze umwe.


Iyi mpanuka yabaye ahagana saa Yine n’Igice mu gitondo cy’uyu munsi


Mu bamotari bane bagonzwe n’iyi modoka, babiri bahise bitaba Imana

Ibitekerezo

  • Nukuri Imana ibakire mubayo gusa nugusenga kugira ngo turengerwe ni Mana murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa