skol

Impungenge kuri cocaine ikomeje kuganwa na benshi ku Isi

Yanditswe: Saturday 28, Jun 2025

featured-image

Ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rigamije gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no kurwanya ibyaha (UNODC) bugaragaza ko umubare w’abakoresha ikiyobyabwenge cya cocaine ukomeje kwiyongera, bikajyana n’ingano yacyo.

Imibare igaragaza ko umusaruro wa cocaine mu 2023 wari toni 3,708, izamuka rya 34% ugereranyije n’uko byari bimeze mu 2022. Iri zamuka rinajyana n’umubare w’abayikoresha, bavuye kuri miliyoni 17 mu 2013 bakagera kuri miliyoni 25 mu 2023.

Iri zamuka ryatewe ahanini n’ubwiyongere bw’umusaruro w’igihingwa gikorwamo cocaine, wiyongereye cyane mu bihugu nka Colombia n’ibindi byo muri Amerika y’Amajyepfo. Ibi bihugu biri mu biyoboye mu kugira abakoresha cocaine benshi, bikurikira ibyo muri Amerika ya Ruguru ndetse no mu Burayi bw’Iburasirazuba no Hagati.

Abakoresha iki kiyobyabwenge bavuye kuri 5.2% by’abatuye Isi bafite hagati y’imyaka 16 na 64, bagera kuri 6%. Muri rusange, abakoresha ibiyobyabwenge bakomeje kwiyongera, aho babarirwa muri miliyoni 316.

Abakoresha cocaine bakomeje kwiyongera hirya no hino ku Isi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa