Imvura yaraye iguye yahitanye abantu 5 barimo 2 bakubiswe n’inkuba
Yanditswe: Tuesday 03, Mar 2020
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Werurwe 2020, haguye imvura nyinshi hirya no hino mu Rwanda yahitanye abantu 5 barimo 3 batwawe n’umuvu abandi 2 bakubitwa n’inkuba. Hakomeretse 13.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, Kayumba Olivier, yabwiye Radiyo Rwanda ko iyi mvura yaraye iguye yatwaye ubuzima bw’abantu 5 abandi 13 barakomereka.
Ati “Tumaze gupfusha abantu bane, abakomeretse ni 13, inzu 42 zasenyutse, amatungo atanu yapfuye. Imihanda itatu yangiritse, ibiraro bine, amapoto atanu y’amashanyarazi na Kiliziya imwe yagizweho ingaruka.”
Kayumba yavuze ko iyi mvura yibasiye Uturere dutandukanye turimo Gasabo, Kicukiro, Gakenke, Rusizi, Gisagara, Rutsiro, Gicumbi ndetse na Ngororero.
Uretse gutwara ubuzima bw’abantu,iyi mvura yanangije ibindi bikorwa remezo bitandukanye birimo imihanda, ibiraro n’amapoto y’amashanyarazi.
Kayumba Olivier yavuze ko uyu munsi baririrwa mu bikorwa by’ubutabazi bw’ibanze ku bagezweho n’ingaruka z’ibiza bafatanyije n’inzego zitandukanye.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje ko mu gihe imvura ikomeje kugwa ari nyinshi cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, abantu bose basabwa kwirinda kuvugira kuri telefoni bari munsi y’ibiti kubera inkuba, kwirinda gukoresha ibiraro mu gihe byarengewe n’amazi,no gutanga amakuru ku buyobozi bubegereye aho ibiza byangije cyangwa se aho bishobora kwangiza kugira ngo ibikorwa by’ubutabazi bikorwe vuba. Bakwifashisha nimero itishyurwa 170 mu gihe bakeneye gutanga amakuru.
Ibitekerezo
iki gitangaza makuru cyanyu cyagakwiye kumenye akamaro k’amafoto mu nkuru bakajya baduha amafoto menshi ashoboka atwereka ibiba byabaye. uzi ko wagira ngo nta banyamakuru banyu baba bageze aho ibintu byabereye. mubitekerezeho icyo ni igitekerezo ntanze nyuma yo kugenzura inkuru zanyu nyinshi. mumenye ko amafoto yonyine avuga inkuru nubwo mutagira icyo muyavugaho. murakoze