skol
fortebet

"Ingo zahinduwe utubari nazo turaza kuzifunga"-Minisitiri Gatabazi

Yanditswe: Tuesday 22, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu,Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko abahinduye ingo zabo utubari bagiye guhura n’akaga kuko nazo zigiye kuzajya zifungwa n’ubuyobozi kugeza igihe Covid-19 izarangirira.

Sponsored Ad

Mu kiganiro we na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel bagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021,Min.Gatabazi yavuze ko abahimba amayeri bakimurira utubari mu ngo zabo kandi binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19,zigiye kuzajya nazo zifungwa.

Yagize ati: “Hari icyo dushaka kugarukaho n’abayobozi mu Nzego z’ibanze babyumve n’izindi nzego dukorana, hari abantu bafashe ingo zabo bazihindura utubari, bakora utubari mu ngo zabo bitwaje ko tutazifunga, izo na zo turaza kuzifunga. Ubu tugiye kujya tuzifunga kugeza ubwo Covid-19 izaba irangiye. Icyo tubasaba nibirinde icyorezo kimeze nabi.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kandi yongeyeho ko ntawukwiye kwihanganirwa mu gihe abantu babigize nk’umukino bagahora bakora amakosa bigezo, kandi barihanangirijwe ku bijyanye no kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ati: “Abakora isubiracyaha, ni ukuvuga wa wundi ufungira inshuro imwe, ukamufungira kabiri ndetse gatatu agakomeza gufungura, turateganya ko twajya tubafungira kugeza igihe COVID-19 izarangirira. Ubundi twabafungiraga ukwezi kumwe ariko nyuma y’amezi nk’atatu ukabona yongeye gukora ya makosa, ntabwo tuzakomeza gukina muri ubwo buryo, tuzajya tubafungira kugeza igihe COVID-19 izarangirira kandi ntabwo nzi ngo izahagaragara ryari”.

Minisitiri Gatabazi yasabye abanyarwanda kureka gushaka impamvu zituma bumva ko bakwiriye kugenda hirya no hino ahubwo bakwiriye gutegereza ibi byumweru 2 bikarangira.

Yasabye abayobozi mu Nzego z’ibanze kutajenjeka, bakajya bagenzura iyubahirizwa ry’ingamba ziba zashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa