Inka Gen Muhoozi yagabiwe na Perezida Kagame zigiye kwikuba kabiri
Yanditswe: Tuesday 25, Apr 2023

Gen.Muhoozi Kainerugaba uri mu Rwanda mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 49 yavuze ko inka yagabiwe na Perezida Kagame zagwiriye.
Mu Ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi birori Muhoozi yashimiye Perezida Kagame kubw’ubushuti bafitanye ndetse amuhamiriza ko inka 10 yamugabiye zagwiriye zikagera kuri 17.
Perezida Kagame yavuze ko ari ibyo kwishimira kuba ibihugu by’u Rwanda na Uganda bibanye amahoro kandi bifitanye umushuti byose bigizwemo uruhare na Gen.Kainerugaba Muhoozi. (...)
Gen.Muhoozi Kainerugaba uri mu Rwanda mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 49 yavuze ko inka yagabiwe na Perezida Kagame zagwiriye.
Mu Ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi birori Muhoozi yashimiye Perezida Kagame kubw’ubushuti bafitanye ndetse amuhamiriza ko inka 10 yamugabiye zagwiriye zikagera kuri 17.
Perezida Kagame yavuze ko ari ibyo kwishimira kuba ibihugu by’u Rwanda na Uganda bibanye amahoro kandi bifitanye umushuti byose bigizwemo uruhare na Gen.Kainerugaba Muhoozi.
Perezida Kagame ati"Turi inshuti ndetse dufite n’amahoro. Warakoze General Muhoozi ku ruhare wagize muri ibi, kuba warabaye ikiraro gihuza impande zombi.”
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame baraye bakiriye General Muhoozi Kainerugaba n’itsinda ayoboye, aho byari mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 49 y’amavuko ya General Muhoozi.
Mu bihe bihe bitandukanye General Muhoozi yagiriye uruzinduko mu Rwanda, aho byari mu rwego rwo kugarura umubano hagati y’u Rwanda na Uganda. Kuri Perezida Kagame, avuga ko General Muhoozi yabigizemo uruhare rukomeye.
Yagize ati “Turabona amahoro hagati y’ibihugu byacu. Mushobora kugira amahoro ariko hari igihe bitaba ngo mube inshuti, ariko ubu ndatekereza ko ubu byombi tubifite. Turi inshuti ndetse dufite n’amahoro. Warakoze General Muhoozi ku ruhare wagize muri ibi, kuba warabaye ikiraro gihuza impande zombi.”
Muri ibi birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko, General Muhoozi na we yashimangiye ko Perezida Kagame ari inshuti ye, ibyo bikaba binashimangira n’inka 10 yamugabiye.
Aha yagize ati “Nagira ngo nkubwire Nyakubahwa, za nka zimeze neza, zarabyaye, wampaye inka 10 none ubu zabaye 17.”
Umwaka ushize ubwo General Muhoozi yizihizaga isabukuru yatumiye Perezida Kagame, mu birori byabereye i Kampala muri Uganda.
Perezida Kagame yagabiye inka 10 Gen Muhoozi muri Werurwe 2022 ubwo yari yasuye u Rwanda.
Icyo gihe Gen Muhoozi yari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda rugamije gukomeza guharura inzira zo kuzahura umubano w’ibihugu byombi wari warajemo agatotsi mu myaka itatu ishize.
Yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame ku munsi wa mbere, ku wa Kabiri asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi n’ibindi bice bya Kigali birimo Kigali Arena.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *