skol
Kigali

Inkingo za Covid-19 u Rwanda rwahawe na USA n’Ubushinwa ziragera i Kigali umunsi umwe

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 August 2021

Nyuma y’uko ibiro bya perezida wa Amerika kuwa kabiri bitangaje ko byoherereje u Rwanda doze hafi 500,000 by’inkingo za Pfizer, Ubushinwa nabwo bwohereje impano y’inkingo zabwo i Kigali.


Abashinzwe ubuzima mu Rwanda batangaje ko impano ya Amerika byitezwe ko igera i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu.

Ku gicamunsi kuwa gatatu Wu Peng ushinzwe ububanyi na Africa muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa, yatangaje ko indege itwaye icyiciro cya mbere cy’impano y’inkingo Ubushinwa bwageneye u Rwanda yahagurutse muri icyo gihugu mu gitondo.

Urukingo rw’Ubushinwa ruzwi nka Sinopharm, n’urukingo rw’uruganda Pfizer rw’Abanyamerika rufatanyije na BioNTech rw’Abadage, zose zemejwe na OMS/WHO nk’inkingo zikingira Covid ku gipimo kiri hejuru ya 90%.

Ibihugu bikize byanenzwe kwigwizaho inkingo, binasabwa na OMS gufasha ibikennye kubona inkingo kuko bikiri inyuma mu gukingira.

Abagera ku 10% by’abagomba gukingirwa mu Rwanda bamaze kubona urukingo, nk’uko bivugwa n’abashinzwe ubuzima.

Ku wa Kane w’icyumweru gishize Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yavuze ko muri iki cyumweru u Rwanda rwakira inkingo zisaga 200,000 za Sinopharm, ziyongera ku zisanzwe zikoreshwa za AstraZeneca na Pfizer.

Yagize ati: “Mu kindi cyumweru kizaza hari n’izindi zizaza, kuko hari inkingo zimaze kwemezwa n’Umuryango w’Abibumbye zirenze izo twari tumenyereye nka Moderna, Pfizer, AstraZeneca, na Sinopharm.”

Yakomeje agira ati: “Sinopharm ni urukingo rwakozwe n’Abashinwa.Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryamaze kurwemeza ku buryo mu minsi iri imbere tuzakira inkingo zisaga 200,000 tuzifashisha mu gukingira.”

OMS igaragaza ko mu igerageza ryakorewe ku bantu benshi, urukingo rwa Sinopharm basanze rushobora kurinda umuntu kugaragaza ibimenyetso bya SARS-CoV-2 – virus itera COVID-19, ku gipimo cya 79%. Ibi kandi ni na ko bimeze ku kurinda uwanduye kuba yaremba.

U Rwanda rumaze gukingira hafi miliyoni y’abantu kuva rwatangira gahunda zo gukingira mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Mu kwezi gushize kwa karindwi, iki cyorezo ni bwo cyazahaje u Rwanda aho imibare y’abandura bashya yageze ku kigereranyo gisatira 1,000 ku munsi.

Nyuma y’ingamba za ’guma mu rugo’ zafashwe, ikigereranyo cy’abandura ubu kigeze kuri 584 ku munsi, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Muri ’weekend’ ishize, Dr Sabin Nsanzimana ukuriye ikigo cy’u Rwanda cy’ubuzima, yabwiye televiziyo y’u Rwanda ko "hafi kimwe cya kabiri cy’abagombaga gukingirwa mu mujyi wa Kigali bakingiwe".

Dr Nsanzimana yavuze ko mu gihugu hose igipimo cyo gukingirwa kigeze ku 10% kandi hari icyizere ko gukingira nibikomeza, umwaka utaha ubuzima bushobora gusubira nka mbere.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Dr. Habumuremyi Pierre Damien yashimiye Perezida Kagame wamuhaye...

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe,Dr Pierre Damien Habumuremyi,wahawe imbabazi...
15 October 2021 0

Umuhungu wa Dr Habumuremyi yarenzwe n’ibyishimo nyuma yo kumva ko se yahawe...

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yababariye Pierre Damien Habumuremyi wabaye...
14 October 2021 0

Perezida Kagame yababariye Dr.Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba...

Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda...
14 October 2021 2

Burera: Umugore yataye umugabo we amuziza ko babyaye umwana ufite...

Umugabo witwa Nkurunziza Jean De Dieu utuye mu murenge wa Cyanika mu...
13 October 2021 0

Nyabugogo:Imodoka ya Coaster yagonze umuntu wari uyiryamye munsi ahita...

Hafi ya gare ya Nyabugogo mu gikari cya Sitasiyo ya lisansi ya kompanyi ya...
13 October 2021 1

Inkingo za Malariya zizatangira gukorerwa mu Rwanda umwaka utaha

Leta y’u Rwanda yatangaje ko umwaka utaha izaba yatangiye gukorera mu gihugu...
8 October 2021 0