skol
Kigali

Inkingo za Malariya zizatangira gukorerwa mu Rwanda umwaka utaha

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 8 October 2021

Leta y’u Rwanda yatangaje ko umwaka utaha izaba yatangiye gukorera mu gihugu urukingo rwa Malariya hashize umunsi umwe ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryemeje ikoreshwa ry’uru rukingo.


Rwatangiye kugeragerezwa ku bana 800,000 muri Ghana, Kenya na Malawi mu mwaka wa 2019.

OMS ivuga ko Malaria ari indwara ikizahaje Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara n’u Rwanda ruherereyemo, kuko mu mwaka wa 2019 gusa, Malariya yishe abana 260,000 batarengeje imyaka itanu.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubuzima DR Tharcisse Mpunga yabwiye Ijwi ry’Amerika ko n’ubwo mu Rwanda Malariya yagabanutse kubera ingamba zinyuranye zagiye zishyirwaho, kuba habonetse urukingo bitazabuza igihugu gukomeza ingamba zo kuyirinda.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuzima (RBC) kivuga ko kuva mu mwaka wa 2016, ubwo u Rwanda rwari rwugarijwe n’umubare munini w’abarwayi ba Malariya, hafashwe ingamba zo kwifashisha abajyana b’ubuzima mu kuvura iyi ndwara.

DR Aimable Mbituyumuremyi ushinzwe ubuvuzi bwa Malariya muri RBC asobanura ko muri 2016 u Rwanda rwagize abantu bangana na Miliyoni 4 n’igice barwaye malariya. Avuga ko n’ubwo hagenda haza ingamba zunganira mu guhangana na Marariya, u Rwanda rutazirengagiza ubundi buryo bwagaragaje kugabanya Marariya.

Imibare itangazwa na RBC igaragaza ko iyi gahunda yo kwifashisha abajyanama b’ubuzima yagabanije Marariya mu buryo bugaragara.

Muganga Mbituyumuremyi kandi avuga ko iyi gahunda yo kwivuriza Malariya mu midugudu, yatumye abarwayi bava kuri miliyoni 4 n’igice mu mwaka wa 2016-2017, bagera kuri miliyoni 2 n’igice mu mwaka wa 2019-2020, naho 2020-2021 ubu barabarirwa kuri miliyoni 1.4

RBC itangaza ko irigabanuka ry’abarwaye Malariya, ryagendanye n’iry’abo ihitana buri mwaka.

Muri 2016-2017, Malariya yishe abasaga 700 mu Rwanda, mu gihe 2019-2020 yishe abagera 167, naho uyu mwaka wa 2020-2021 yishe 96.

IJWI RY’AMERIKA

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Minisitiri Ngamije yahaye ubutumwa bukomeye abadashaka kwikingiza...

Minisitiri w’ubuzima,Dr.Ngamije Daniel,yatangaje ko abanga kwikingiza...
13 January 2022 0

Umujyi wa Kigali watangiye gusuzuma uko abaturage bikingije urugo ku...

Umujyi wa Kigali watangije ibarura rigomba gukorwa urugo ku rundi...
13 January 2022 0

Abarimu ibihumbi 28 bazakoresha ikoranabuhanga mu gukora ibarura rusange...

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare(NISR) gitangaza ko kigeze ku musozo...
6 January 2022 1

Kalimba Zéphyrin wabaye Senateri mu Rwanda yitabye Imana

Kalimba Zephyrin wahoze ari umusenateri yitabye Imana mu ijoro ryo ku...
3 January 2022 0

IFOTO Y’UMUNSI: Perezida Kagame n’umuryango we bifurije Abanyarwanda umwaka...

Perezida Paul Kagame yifashishije ifoto ari kumwe na Madamu Jeannette...
1 January 2022 0

Abenshi mu bari kwandura Covid-19 mu Rwanda bari gusanganwa ubwoko bwa...

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije yatangaje ko abari gusangwamo ubwandu bwa...
31 December 2021 1