skol
fortebet

Intonganya z’ababyeyi mu muryango ni virusi ku bana- Dr Nsanzimana

Yanditswe: Monday 05, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko ubuzima bw’umwana ukiri munsi y’imyaka itanu bugomba kubungabungwa, by’umwihariko imyitwarire y’ababyeyi ikaba ishobora kugira uruhare mu gukura neza cyangwa kudindira k’ubwonko bwe.

Sponsored Ad

Mu butumwa Minisiteri y’Ubuzima yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa 5 Kamena, Dr Nsanzimana yasobanuye ko mu bituma ubwonko bw’umwana budakura neza harimo n’intonganya z’ababyeyi babo.

Yagize ati "Abana bari munsi y’imyaka itanu baba bafite ubwonko bugikura, kimwe mu bituma ubwonko bw’umwana budakura neza ni ibyo yumva buri munsi nk’intonganya mu miryango, rwaserera, induru, kwikanga buri kanya."

Ibindi birimo imirire mibi, inzoka zo mu nda no kuba ababyeyi batamwitayeho. ibyo byose bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mikurire y’ubwonko bw’abana bityo ntibazagire icyo bimarira cyangwa ngo bakimarire igihugu.

Yakomeje agira ati "Ubwonko bw’abana bukwiye kurindwa induru, intonganya buriya no gukubita abana na byo ubwabyo bibagiraho ingaruka z’igihe kirekire kandi izo ngaruka zibikwa n’ubwonko."

Umuryango uharanira uburenganzira bw’umwana "Coalition umwana ku isonga" ugaragaza ko nta mubyeyi ukwiye guhanisha umwana igihano kibabaza umubiri, nko kumukubita kuko bigira ingaruka zikomeye.

Amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi yo muri Gicurasi 2017 yashyizeho imirongo migari ishingirwaho n’ishuri mu gushyiraho amategeko ngengamikorere y’amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye avuga ko ibihano bigomba gutangwa hakurikijwe ikigero cy’imyaka umwana arimo.

Hari aho ayo mabwiriza avuga ko "kizira gukubita, kubabaza umubiri mu buryo ubwo ari bwo bwose, gusesereza gutuka no gutesha agaciro uwakoze ikosa."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa