skol
fortebet

Mu nzego z’abikorera haje ku isonga mu higanje ruswa ishingiye ku gitsina

Yanditswe: Wednesday 28, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bw’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda) bwagaragaje ko hejuru ya 75% by’abagore bahura na ruswa ishingiye ku gitsina mu kazi na ho 25% by’abagabo na bo bagahura na yo mu kazi.
Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe bubigaragaza, benshi mu babajijwe (79,70%) bavuze ko bumvise ruswa ishingiye ku gitsina mu kazi mu mezi 12 ashize.
Ubushakashatsi bugaragaza ko ruswa ishingiye ku gitsina mu kazi igaragara cyane mu nzego z’abikorera ku kigero (...)

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bw’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda) bwagaragaje ko hejuru ya 75% by’abagore bahura na ruswa ishingiye ku gitsina mu kazi na ho 25% by’abagabo na bo bagahura na yo mu kazi.

Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe bubigaragaza, benshi mu babajijwe (79,70%) bavuze ko bumvise ruswa ishingiye ku gitsina mu kazi mu mezi 12 ashize.

Ubushakashatsi bugaragaza ko ruswa ishingiye ku gitsina mu kazi igaragara cyane mu nzego z’abikorera ku kigero cya 57.2%, mu mashuri makuru na za kaminuza iyi ruswa iri ku kigero cya 42.6%, mu nzego z’ibanze, ku kigero cya 37.2%, na ho mu mashuri yisumbuye ni 36.1%.

Raporo ishimangira ko benshi mu basabwe ruswa ishingiye ku gitsina abangana na 39.3% bahitamo kubyirengagiza no guceceka. Abangana na 20% babajijwe bavuga ko babibwira bagenzi babo bakorana ku kazi, imiryango yabo (15%), ubuyobozi bwabo (15%) inzego zirwanya ruswa (9.4%) mu gihe 1,6% babyemera.

Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane,Madamu Ingabire Immacule yagize ati: "Dukurikije amategeko yumvikana asanzweho ndetse n’ubushake buri hejuru bwa politiki bwo kurwanya ruswa, dukeneye ko inzego zose zafatanya mu ngamba zo kurwanya ruswa ishingiye ku gitsina kuko iri mu muryango wacu kandi ingaruka zayo ni nyinshi."

Uyu muhango wo kumurika ubu bushakashatsi wahurije hamwe abo mu nzego za Leta n’abikorera, abafatanyabikorwa mu iterambere, imiryango itegamiye kuri Leta, n’abakora itangazamakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa