skol
fortebet

Inzu Abanyakigali bategererezamo imodoka zigiye kubakwa mu buryo bugezweho

Yanditswe: Tuesday 22, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwatangaje ko ubuzu two hirya no hino abanyamugi bugamamo bategereje imodoka bugiye kurimbishwa bikomeye aho buzaba burimo aho gucomeka telephone mu gihe umuntu yifuza kurahura umuriro muri telephone ye ndetse bukazaba burimo internet y’ubuntu.
Mu itangazo Umujyi wa Kigali washyize hanze wagize uti "Umujyi wa Kigali watangiye gushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka inzu z’ubwugamo zigezweho ku bagenzi batega imodoka, zirimo intebe z’abagenzi, aho gucomeka (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwatangaje ko ubuzu two hirya no hino abanyamugi bugamamo bategereje imodoka bugiye kurimbishwa bikomeye aho buzaba burimo aho gucomeka telephone mu gihe umuntu yifuza kurahura umuriro muri telephone ye ndetse bukazaba burimo internet y’ubuntu.

Mu itangazo Umujyi wa Kigali washyize hanze wagize uti "Umujyi wa Kigali watangiye gushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka inzu z’ubwugamo zigezweho ku bagenzi batega imodoka, zirimo intebe z’abagenzi, aho gucomeka telefoni, interineti y’ubuntu, aho kwamamariza, n’ibindi.

Igice cya 1 cy’uyu mushinga kiratangirana n’inzu z’ubwugamo 20 zizubakwa ku muhanda Airport -Chez Lando- Gishushu- Kimihurura-Payage. Igice cya 2 nacyo kizahita gikurikiraho mu yindi mihanda itandukanye yo muri Kigali kikazaba kigizwe n’inzu 22 z’ubwugamo ku batega imodoka."

Umujyi wa Kigali usanzwe ushyiraho ibikorwa bigamije kurimbisha uyu mujyi,birimo gutera ibiti no gushyiraho ubusitani burimo indabo zitohagiye.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kandi buherutse kongera ibikorwa by’imyidagaduro aho ibice bibuzwamo kunyuramo ibinyabiziga [Car Free Zone] byagiye byongerwa.

Ibi byabaye mu Biryogo mu Karere ka Nyarugenge,no Gisimenti hagezweho muri iyi minsi aho ibinyabiziga bihagarikwa mu mpera z’icyumweru imihanda ikifashishwa n’abasanzwe bahafite ibikorwa by’ubucuruzi bw’ibinyobwa n’ibiribwa, bakayakiriramo abakiliya.


Ibitekerezo

  • Nibyiza. Bazongere ingano yigisenge kuko iyo imvura iguye bisaba guhagarara kuntebe ntabwo abantu babona Aho bugama hahagije

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa