skol
fortebet

J.Kagame yasabye urubyiruko gukomera ku rugamba rwo guteza igihugu imbere

Yanditswe: Thursday 07, Dec 2017

Sponsored Ad

Madam wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame arasaba urubyiruko gukomera ku rugamba rwo guteza igihugu imbere bashingiye ku mahirwe bahawe n’ababohoye u Rwanda.
Ni ubutumwa bukubiye mu mpanuro yatanze mu ihuriro ry’urubyiruko kuri uyu wa kane riteranye ku nshuro ya 2 ryitabiriwe n’abarenga 300 baturutse mu gihugu hose.
Madame Jeannette Kagame yasobanuye ko iyo utangiye kubaho ubuzima bufite intego, ukamenya itandukaniro riri mu kubaho nyabyo ufite icyo umaze no kuba ku isi gusa, bituma (...)

Sponsored Ad

Madam wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame arasaba urubyiruko gukomera ku rugamba rwo guteza igihugu imbere bashingiye ku mahirwe bahawe n’ababohoye u Rwanda.

Ni ubutumwa bukubiye mu mpanuro yatanze mu ihuriro ry’urubyiruko kuri uyu wa kane riteranye ku nshuro ya 2 ryitabiriwe n’abarenga 300 baturutse mu gihugu hose.

Madame Jeannette Kagame yasobanuye ko iyo utangiye kubaho ubuzima bufite intego, ukamenya itandukaniro riri mu kubaho nyabyo ufite icyo umaze no kuba ku isi gusa, bituma utangira kugira ibintu bifatika ushingiraho mu gufata ibyemezo.

Madamu Jeannette Kagame kandi yongeye kwibutsa inyungu iri mu gushyira mu bikorwa uruhare rw’urubyiruko mu cyerecyezo cy’igihugu, binyuze mu kwinjira mu myanya y’ubuyobozi bakiri bato.

Ihuriro nkiri ryaherukaga guterana mu mwaka wa 2014, kuri iyi nshuro rikaba rigaruka ku cyerecyezo u Rwanda rwihaye mu guteza imibereho y’abarutuye imbere, aho abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu barimo na Minisitiri w’intebe basobanuriye uru rubyiruko aho u Rwanda rugana.


RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa