skol
fortebet

Kalimba Zéphyrin wabaye Senateri mu Rwanda yitabye Imana

Yanditswe: Monday 03, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kalimba Zephyrin wahoze ari umusenateri yitabye Imana mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, azize uburwayi.
Kalimba wari umaze iminsi arwaye, yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faysal biherereye mu mujyi wa Kigali nkuko amakuru abitangaza.
Kalimba assize umugore n’abana icyenda. Yavukiye mu karere ka Ruhango mu Majyepfo y’u Rwanda.
Zephyrin Kalimba yakoze imirimo itandukanye mu Rwanda haba mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yayo. Yabaye umujandarume (Polisi) mbere (...)

Sponsored Ad

Kalimba Zephyrin wahoze ari umusenateri yitabye Imana mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, azize uburwayi.

Kalimba wari umaze iminsi arwaye, yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faysal biherereye mu mujyi wa Kigali nkuko amakuru abitangaza.

Kalimba assize umugore n’abana icyenda. Yavukiye mu karere ka Ruhango mu Majyepfo y’u Rwanda.

Zephyrin Kalimba yakoze imirimo itandukanye mu Rwanda haba mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yayo. Yabaye umujandarume (Polisi) mbere ya Jenoside aho yamaze imyaka ine n’amezi umunani, nyuma aza gukora muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda.

Mu myaka ya 1990 yashinzwe umuryango uvuganira abasigajwe inyuma n’amateka anawubera umuyobozi. Muri icyo gihe yagiye yumvikana kenshi anenga uburyo batitabwaho, agasaba ko hari icyakorwa kugira ngo imibereho yabo ihinduke.

Mu mwaka wa 1997 yayoboye ihuriro ry’imiryango yita ku basigajwe inyuma n’amateka mu karere u Rwanda ruherereyemo (International Alliance of Indigenous and Tribal Peoples of the Tropical Forests).

Mu mwaka wa 2012 yatoranyijwe mu basenateri 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, umwanya yagumyeho kugeza mu 2020 ubwo manda ye yarangiraga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa