skol
Kigali

Kamonyi: Umuryango utishoboye washyikirijwe inzu nziza wubakiwe na Polisi y’u Rwanda

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 26 August 2021

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Kanama Polisi y’u Rwanda yashyikirije Sumwiza Sylvain w’imyaka 75 n’umufasha we Ntabahweje Agnes w’imyaka 66 n’abana babo 2 inzu yabubakiye nk’umuryango utishoboye.


Iyi nzu iherereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Musambira, Akagari ka Cyambwe, Umudugudu wa Ruvumura. Iyi nzu ifite n’izindi z’inyongera (Annex) ziri mu gikari, Polisi yazubatse mu gihe kingana n’amezi 4 zitwara amafaranga y’u Rwanda agera muri Miliyoni 18.

Igikorwa cyo gutaha iyi nzu cyari gihagarariwe n’umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, hari kandi umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi , Tuyizere Thadee n’abandi bapolisi bayobora mu Ntara y’Amajyepfo no mu Karere ka Kamonyi.

Mu ijambo rya CP Munyambo wari uhagarariye Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturage b’Akarere ka Kamonyi ndetse n’abayobozi babo ku bufatanye bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibyaha ariko cyane cyane ubufatanye bagaragaje kugira ngo inzu y’umuryango wa Sumwiza yuzure.

Yagize ati" Polisi y’u Rwanda irishimye kandi turanashimira abaturage ba hano twafatanije kugera kuri iki gukorwa cyo kubaka iyi nzu. Ubu bufatanye si ubwa none kuko dusanzwe dufatanya mu bikorwa bitandukanye bijyanye no gukumira no kurwanya ibyaha."

CP Munyambo yakomeje agaragaza ko iyi nzu ari imwe mu mazu 30 n’ibindi bikorwa bitandukanye Polisi y’u Rwanda irimo kugeza ku banyarwanda hirya no hino mu gihugu, mu bikorwa byayo ngarukamwaka byahariwe ukwezi kwa Polisi.

Ati"Ni bimwe mu bikorwa Polisi y’u Rwanda ijya igeza ku baturage buri mwaka. Ni ibikorwa Polisi ifatanyamo n’abaturage nk’ikimenyetso cyo kubegera bagafatanya gukemura ibindi bibazo cyane cyane iby’umutekano."

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadee yashimiye Polisi y’u Rwanda ku gikorwa cyo kubakira umuryango wa Sumwiza Sylivain, yavuze ko atari ubwa mbere Polisi y’u Rwanda ifasha abaturage.

Ati" Turashimira Polisi y’u Rwanda ku bikorwa idufasha kenshi, twabagejejeho ubusabe bwo kubakira uyu muryango utishoboye kandi utari ufite aho kuba. Igikorwa Polisi ikoze kiba gikoze neza ari ikitegererezo nk’uko mubona iyi nzu, irakomeye kandi ifite byose umuturage yakenera nk’amazi n’umuriro."

Meya Tuyizere yakomeje avuga ko mu kwezi gutaha kwa Nzeri mu Murenge wa Ngamba hazatahwa indi nzu nayo Polisi irimo kubakira utishoboye. Yanavuze ko ayo mazu avuye mu mazu 650 Akarere ka Kamonyi kagomba kubakira abatishoboye muri uyu mwaka wa 2021.

Umusaza Sumwiza mu ijambo rye yavuze ko utashimira Polisi y’u Rwanda yaba atari umuntu. Yavuze ko ibyiza bigomba gushimwa.

Ati" Si ubwa mbere Polisi ifashije abatishoboye kandi inahora isigasira ibyagezweho. Iyi nkunga y’inzu n’ibyangombwa byayo turabyishimiye cyane."

Sumwiza yakomeje ashimira Polisi y’u Rwanda ariko cyane cyane ashimira Leta y’u Rwanda yaje ihagarariwe na Polisi y’u Rwanda. Yavuze ko Igihugu kimuhaye amasaziro meza.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kayonza: Umuryango "AMAHORO HUMAN RESPECT" wahuguye urubyiruko rufite...

Kuwa 21 Ukwakira 2021, Umuryango AMAHORO HUMAN RESPECT washinzwe n’Umuhanzi...
21 October 2021 0

Rubavu:Akarere n’abaturage barasobanya ku kiraro cyangiritse kigahagarika...

Bamwe mu babyeyi barerera mu ishuri rishya ryubatswe mu Kabirizi mu murenge...
21 October 2021 0

Nyarugenge: “Sinahora mfungisha abagabo”, ubuhamya bw’umwangavu watewe inda...

Umukobwa wo ku Muhima avuga ko yatewe inda kabiri ataruzuza imyaka 18,...
21 October 2021 0

MINALOC yakomoreye abana kugaruka mu nsengero mu mabwiriza mashya...

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasohoye amabwiriza mashya agenga...
20 October 2021 0

Urujijo ku miryango yasigaye ahahoze inkambi ya Gihembe yafunzwe

Mu gihe kuwa mbere w’iki Cyumweru Leta y’u Rwanda yafunze ku mugaragaro...
20 October 2021 0

Ngororero: Umurambo wataburuwe ushyingurwa na ba nyirawo nyuma yo guhabwa...

Umuryango wo mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero washyinguye...
19 October 2021 0