skol
fortebet

Karasira Aimable yanduriye Covid-19 aho yari afungiye bimubuza kuburana

Yanditswe: Monday 21, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Karasira Aimable wari uzwi cyane kuri You Tube kubera ibiganiro yakundaga gukora yanduriye Covid-19 aho yari afungiye bimubuza kugezwa imbere y’urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ku nshuro ya mbere kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Kamena 2021.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha UKWEZI abitangaza,Karasira Aimable wagombaga kugezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa kabiri ntakiburanye kubera Covid-19 nkuko iki kinyamakuru cyabitangarijwe na Me Evode Kayitana umwunganira afatanyije na Me Gatera Gashabana.

Me Evode Kayitana yabwiye UKWEZI ko yagiye gusura umukiriya we bamubwira ko arwaye Covid-19 ndetse yayanduriye aho afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Me Evode Kayitana yavuze ko Karasira ashobora kuba yarajyanwe mu kato I Nyarugenge ndetse ngo yemerewe kumusura igihe bishoboka.

Ati “Bamujyanye mu kato Nyarugenge,niba iba I Nyamirambo ntabwo ndahagera.Niho afungiye.Urubanza ntirukibaye kubera ubwo burwayi ntabwo ari ukubeshya.Ubushinjacyaha bwambwiye ko mfite uburenganzira bwo kujya kumusura nabo mu muryango we ko bamusura.

Ngo biramutse bibaye ngombwa ushaka kumureba yajya kumureba ariko ngo ameze neza nta kibazo.Ubu ari koroherwa.”

Karasira yatawe muri yombi ariko asanzwe afite uburwayi bwa diyabete bukabije ndetse mu minsi ishize yavuze ko anywa inzoga nyinshi kugira ngo zimuhuhure yipfire.

Karasira yavuze ko akurikiranyweho ibyaha birimo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,gukurura amacakubiri no kunanirwa kugaragaza imvano y’aho yakuye asaga miliyoni 30 FRW yasanzwe iwe.

Ku wa 31 Gicurasi 2021 nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi Karasira Aimable.

Mu butumwa RIB yashyize ahagaragara, yavuze ko itabwa muri yombi ry’uyu mugabo ryaje rikurikiye ibiganiro yari amaze iminsi atanga kuri You Tube biha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bigaragaza ko itateguwe, binabiba amacakubiri mu banyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa