skol
Kigali

Karongi: Umwuka wera watumye asubiza ibikoresho bya Banki y’abaturage yasahuye muri Jenoside

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 November 2021

Mu karere ka Karongo haravugwa umuturage utaramenyekana wagaruriye banki y’abaturage ibikoresho yayisahuye mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, birimo intebe 3.

Nkuko Kigali Today dukesha iyi nkuru ibitangaza,Ubuyobozi bwa Banki y’abaturage mu Murenge wa Bwishyura bwatunguwe no gusanga bimwe mubikoresho byayo byasahuwe mu mwaka wa 1994 byagaruwe ariko hatazwi uwabizanye.

Ni intebe eshatu zo kwicaraho zagaruwe, ariko uwazizanye ntazwi kandi yasize yanditse ko yabitegetswe na Mwuka wera.

Muri urwo rwandiko yagize ati “Ezekiyeli 18: 21-28, Le 02/11/2021, nk’uko Amategeko y’Imana abitegeka, Tugaruye ibi byibano byasahuwe muri Banki y’Abaturage ya Gitesi mu ntambara yo mu 1994, ubu nibwo Mwuka wera abidutegetse. Ku Mana”.

Uwazanye ibyo bikoresho yabisize ku nzu ya Peace house ikorerwamo na banki y’abaturage, avuga ko byibwe muri iyo banki y’Abaturage ya Gitesi.

Venant Nsengiyumva, Umuyobozi wa Banki y’Abaturage ishami rya Bwishyura, avuga ko byabatunguye biranabatangaza.

Agira ati "Twagize ikibazo ko umuntu wazanye intebe atabashije kwigaragaza, twagiye ku murenge kureba Umunyamabanga Nshingwabikorwa ngo atugire inama y’icyakorwa, dusanga ari mu nama".

Nsengiyumva avuga ko ibikoresho uwabizanye yabishyize imbere y’inzu y’umuturage yegeranye n’ahakoreraga Banki y’Abaturage mu mwaka wa 1994 ariko ubu itagikoreshwa, ari yo mpamvu uwazanye izo ntebe eshatu atamenyekanye.

Uwo muyobozi asaba uwateye iyo ntambwe kwigaragaza kugira ngo atange n’andi makuru atazwi, kandi ko atagombye kugira ikibazo kuko ari isomo ryiza ku basahuye ibintu by’abandi.

Ati "Iri ni isomo ryiza, biratanga icyizere ko hari impinduka ko n’andi makuru abantu bibaza azamenyekana, kuko ibi ntawe wabitekerezaga".

Kuba umuturage yagarura ibyo yasahuye mu myaka 27 kubera yabibwiwe na Mwuka wera, abaturage bavuga ko uwo Mwuka wera yakorera mu bandi basahuye iby’abandi bakabisubiza, kimwe no gutanga andi makuru.



Source: KIGALI TODAY

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Covid-19: Abakuze mu Rwanda batangiye guterwa doze ‘ya gatatu’ y’urukingo...

Abagejeje ku myaka 50 mu Rwanda batangiye guhabwa doze ya gatatu y’urukingo...
30 November 2021 0

U Rwanda rwakiriye inkura zera 30 zivuye muri Africa y’Epfo

Inkura 30 zera zinjijwe mu cyanya cy’inyamaswa cy’Akagera zivanywe muri...
29 November 2021 0

MINISANTE yahishuye umwanzuro wafashwe ku bagenzi binjira mu Rwanda...

Mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’ubwoko bushya bwa COVID-19 biswe...
29 November 2021 0

U Rwanda rwasubijeho itegeko ryo kwishyira mu kato ku bantu baturutse mu...

Kubera ubukana bw’ubwoko bushya bwa Covid-19 bwagaragaye muri Afurika...
27 November 2021 0

U Rwanda rugiye kohereza muri Qatar abakozi bazanafasha mu gikombe...

Kaminuza yigisha iby’ubukerarugendo mu Rwanda imaze gusinya amasezerano yo...
27 November 2021 1

Perezida Kagame yagiriye urugendo muri RDC [AMAFOTO]

Perezida wa Repubulika,Paul Kagame yageze i Kinshasa kuri uyu wa Kane,...
25 November 2021 0