skol
fortebet

Kayonza: Umugabo yabyaye abana 18 ku bagore 12 ngo bazarerwa na Perezida Kagame

Yanditswe: Friday 03, Feb 2017

Sponsored Ad

Bushagarira Theonetse utuye mu kagari k’ Urugarama, Umurenge wa Gahini mu karere ka Kayonza yemera ko yabyaye abana 18 ku bagore 12, iyo abajijwe uko aba bana bazabaho avuga ko bafite Perezida Kagame
Umwe mubana be yavuze ko se “Bushagarira” yari umwe mu bakire batuye akagari k’ Urugarama ariko ngo ubu babayeho nabi bitewe n’ imyitwarire mibi ya Se.
Yagize ati “ Niwe muntu uzwi cyane, niwe mu muntu wari ukize kurusha abandi muri karitsiye. Papa yumvikanaga na mama noneho papa atangira kujya mu (...)

Sponsored Ad

Bushagarira Theonetse utuye mu kagari k’ Urugarama, Umurenge wa Gahini mu karere ka Kayonza yemera ko yabyaye abana 18 ku bagore 12, iyo abajijwe uko aba bana bazabaho avuga ko bafite Perezida Kagame

Umwe mubana be yavuze ko se “Bushagarira” yari umwe mu bakire batuye akagari k’ Urugarama ariko ngo ubu babayeho nabi bitewe n’ imyitwarire mibi ya Se.

Yagize ati “ Niwe muntu uzwi cyane, niwe mu muntu wari ukize kurusha abandi muri karitsiye. Papa yumvikanaga na mama noneho papa atangira kujya mu bandi bagore, isambu n’ inka atangira kubigurisha, mama ati ‘se ko ibintu ubimaze abana bajye baratungwa ni iki’?”

Bamwe mu bana b’ uyu mugabo babajwe no kuba agasambu yari yarabahaye nako yarababwiye ko agiye kukabaka.

Bushagarira avuga ko isambu aba bana bavuga ko yari yarabahaye atayibahaye ahubwo yayibatije ngo bayimutungiremo. Akavuga ko imitungo n’ amasambu yagurishije yabigurishije agira ngo yivuze.

Yagize ati “Nabigurishije ngira ngo nivuze uburwayi mbana nabwo. Urabyumva? … nari nabibatije ngo babintungemo ntabwo nari nabibahaye. Aba sibo bana (bonyine) nabyaye mfite imbyaro 18, abahungu 9 n’ abakobwa 9 nababyaranye n’ abagore 12.”

Uyu mugabo avuga ko muri aba bagore 12 nta n’ umwe basezeranye ko ahubwo yasambanaga.

Avuga uko aba bana bazabaho nyuma y’ uko imitungo hafi ya yose yayigurishije kandi yarabyaye abana benshi.

Yagize ati “Bafite Kagame, bafite igihugu, nanjye ntabwo niyishyuriye kuko nanjye ndi uwa Leta ndafashwa na Leta nari mbifite mbigurisha nivuza n’ ubu ndacyivuza”

Abaturanyi ba Bushagarira bavuga ko icyaba cyaramuteye kwisubiraho akambura abana be batatu n’ umugore isambu yari yarabahaye ngo ibatunge ari uko nyina w’ aba bana batatu yamuciye inyuma akajya kubana na murumuna wa Bushagarira.

Umuturanyi wa Bushagarira yagize ati “Bushagarira ashobora kuba yarahuye n’ ihungabana akavuga ati ‘nta kuntu murumuna wanjye yatwara umugore hanyuma ngo akomeze gutungwa n’ isambu yanjye’ ”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akagari k’ Urugarama yavuze ko ubuyobozi bwatambamiye Bushagarira bukamubuza kwambura aba bana batatu isambu yari yabahaye. Ikindi ngo ubuyobozi bw’ Umurenge wa Gahini bwafashe inshingano zo kwegera uyu mugabo bukamuganiriza kuko asa n’ ufite ikibazo cyo mu mutwe.

Src: Radio 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa