skol
fortebet

Kayonza: Umugabo yiciwe mu rwuri

Yanditswe: Sunday 24, Sep 2017

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Nzeri 2017 mu Karere ka Kayonza,Umugabo witwa Habumugisha Jean Marie Vianney yasanzwe mu ifamu y’inka aho yari asanzwe akorera yapfuye bicyekwa ko yishwe n’abantu bataramenyekana kugeza ubu.
Ibi byabereye mu mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Nyamugari, Umurenge wa Mwili ho mu karere ka Kayonza. Uyu mugabo w’imyaka 58 y’amavuko akaba yari asanzwe aragira inka z’undi mugabo wari ufite ifamu aho muri uwo murenge.
IP Bosco Innocent, Umugizi w’Igipolisi mu Ntara (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Nzeri 2017 mu Karere ka Kayonza,Umugabo witwa Habumugisha Jean Marie Vianney yasanzwe mu ifamu y’inka aho yari asanzwe akorera yapfuye bicyekwa ko yishwe n’abantu bataramenyekana kugeza ubu.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Nyamugari, Umurenge wa Mwili ho mu karere ka Kayonza. Uyu mugabo w’imyaka 58 y’amavuko akaba yari asanzwe aragira inka z’undi mugabo wari ufite ifamu aho muri uwo murenge.

IP Bosco Innocent, Umugizi w’Igipolisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yabwiye UMURYANGO ko aya makuru bayamenye mu gitondo cyo kuri iki cyumeru kandi ko iperereza ryatangiye.

Mu kiganiro ku murongo wa Telefone na UMURYANGO, yagize ati “Uwo mugabo yitwa Habumugisha Jean Marie Vianney yari asanzwe akora mu ifamu yasanzwe yishwe,iperereza ryatangiye…Nyiri famu twamutumye kugirango nawe tumubaze….Kugeza ubu nta muntu urafatwa.’

Umurambo wa nyakwigendera kuri ubu wajyanywe gukorerwa isuzuma ku bitaro bya Gahini.

Hari amakuru avuga ko batatu bacyekwaho kwica uyu mugabo bafashwe ndetse ko bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kayonza mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane uwagize uruhare mu iyicwa ry’uyu mugabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwili, Nsoro Alex Bright/Photo: Kigalitoday.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa