skol
fortebet

Kayonza: Umuryango "AMAHORO HUMAN RESPECT" wahuguye urubyiruko rufite ubwandu bwa SIDA n’ababyariye iwabo

Yanditswe: Thursday 21, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuwa 21 Ukwakira 2021, Umuryango AMAHORO HUMAN RESPECT washinzwe n’Umuhanzi Kayitare Wayitare Dembe watanze inyigisho ku rubyiruko rwo mu karere ka Kayonza mu murenge wa Mukarange rugizwe n’ababana n’ubwandu bwa Virusi Itera Sida,abakobwa babyariyeiwabo n’urundi rubyiruko ruhabwa akato mu Muryango Nyarwanda bitewe n’imiterere yarwo n’ibindi.

Sponsored Ad

Izi nyigisho zari zigamije Kurwanya ikwirakwiza ry’ubwandu bushya bwa Virusi Itera Sida,ihezwa n’Akato bibera mu muryango Nyarwanda.

Murekatete Alphonsine uhagarariye urugaga rwa RRP + mu karere ka Kayonza nawe wari witabiriye iki gikorwa cy’AMAHORO HUMAN RESPECT,aganira n’itangazamakuru yashimiye byimazeyo AMAHORO HUMAN RESPECT by’umwihariko Kayitare Wayitare Dembe washinze uyu Muryango.

Yagize ati"Ni Igikorwa cyiza cyane Kayitare Wayitare Dembe n’AMAHORO HUMAN RESPECT" badukoreye,kuko atari ibyo kurya gusa bahaye uru rubyiruko ahubwo rwanahawe n’inyigisho twavuga ko ari nazo z’ingenzi cyane kuko bamwe zibafasha mu mibereho yabo ya buri munsi ndetse n’abandi bakigirira Icyizere."

RRP+, ni urugaga rushinzwe gukumira ubwandu bushya bwa SIDA mu Muryango Nyarwanda no gukorera ubuvugizi abanduye agakoko gatera SIDA.

Mu ijambo Kayitare Wayitare yagejeje kuri urwo rubyiruko,yabasabye kudaha umuntu uwo ari we wese akato bitewe n’imiterere ye,ndetse yasabye abakobwa babyariye iwabo guharanira Kugira Ubuzima burambye ndetse bakigirira n’Icyizere bityo bakiha n’Intego.

Ikindi yabasabye kwishimira ubuyobozi bw’u Rwanda kuko buha agaciro Abagore muri rusange...Abafite ubwandu bwa Virus Itera SIDA yabasabye kugira uruhare runini cyane mu kwirinda gukirakwiza ubwandu,ababwira ko kuba babana n’ubwandu bwa Virus Itera Sida atari icyaha,ahubwo ko byaba icyaha agiye kwanduza abandi.

Yashimiye Perezida Paul Kagame n’Umufasha we Jeanette Kagame,uburyo bahagurutse bagashyira imbaraga zikomeye mu kurengera uburenganzira bw’umuntu wanduye Virus Itera SIDA ubu bakaba babona imiti igabanya ubukana mu buryo bworoshye ndetse no kuba umuntu ufite ubwandu Ashobora kubyara umwana muzima.

Yaboneyeho no gusaba urubyiruko rwabyaye imburagihe kwirinda kutazisanga mu mubare w’abanduye Agakoko gatera Sida, ahubwo bagaharanira kugira ubuzima burambye.

Imanirahari Nestor umuganga waje ahagarariye ikigo nderabuzima cya Mukarange ari naho iki gikorwa cyabereye niwe watanze ikiganiro kijyanye n’imyororokere ndetse yaboneyeho no kubwira urwo rubyiruko ko mu mahame y’umwuga wabo w’ubuganga harimo kuba nta muntu uwo ariwe wese bakwiye kwima Service y’Ubuvuzi.

Kayitare Wayitare Dembe ari nawe washinze Umuryango AMAHORO HUMAN RESPECT,aganira n’itangazamakuru yavuze ko iki gikorwa cyari gifite insanganyamatsiko yo Kurwanya ikwirakwira y’ubwandu bushya bwa Virus Itera Sida,no Kurwanya Ihohoterwa iryo ariryo ryose ribera mu Muryango Nyarwanda.

Kayitare akomeza yagize ati "Muri iyi gahunda twahisemo kwibanda cyane ku rubyiruko rufite ibibazo bitandukanye mu Muryango nyarwanda birimo n’ihezwa aho tubaha inyigisho zituma bumva ko batatereranwe bakabaho ubuzima Burambye Kandi bufite Intego.

Nyuma y’inyigisho tukaba tubagenera n’ibyo kurya bigizwe n’Umuceri,KAWUNGA, IBISHYIMBO,AMAVUTA N’ISUKARI,kuri iyi nshuro tukaba twigishije urubyiruko rugera kuri 50 ari narwo twafashije rwo mu karere ka Kayonza mu murenge wa Mukarange".

Iki gikorwa cyabanjirijwe no gupima Coronavirus Abari bitabiriye nkuko amabwiriza ya Leta abisaba.

Amahoro Human Respect ni Umuryango utegamiye kuri Leta,washinzwe mu mwaka wa 2014,ushingwa na Kayitare Emmanuel uzwi nka Kayitare Wayitare Dembe agamije kubungabunga uburenganzira bwa muntu n’ubuzima muri Serivisi zitandukanye zigenewe ikiremwamuntu aho kiva kikagera harimo n’ubuvugizi.



Kayitare Wayitare akomeje gutanga umusanzu we mu guhugura urubyiruko rw’u Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa