skol
Kigali

Kayonza: Umwarimu yandikiye ubuyobozi avuga ko Imana yamubujije gufata urukingo rwa Covid-19

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 December 2021

Umwarimu witwa Ntawiheba Osée wigisha mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi, yandikiye ubuyobozi bw’Umurenge abumenyesha ko atiteguye gufata urukingo rwa Covid-19 kubera ko Imana yamubujije.

Uyu mwarimu abinyujije mu ibaruwa yanditse neza yagize ati "Mpagaze ku burinzi bw’Imana ishobora byose, sinemerewe gufata uru rukingo mu nzego zarwo zose."

Ntawiheba yanditse iriya baruwa ku itariki 10 Ukuboza 2021, avuga ko ashingiye ku cyo Bibiliya ivuga adashobora kwikingiza COVID-19.

Ati “ Imana yanyemeje ko ntakwiriye kwiteza uru rukingo kubera ko utarwemera wese hari imiyoboro myinshi y’ubuzima atazemererwa. Ku bw’ibyo mpagaze mu burinzi bw’Imana ishobora byose, sinemerewe gufata uru rukingo mu nzego zarwo zose.”

Ntawiheba n’umugore we ngo babwiye ubuyobozi ko badashobora gufata urukingo rwa Covid-19 kubera imyizerere yabo.

Yaba Ubuyobozi bw’Umurenge n’ubw’Akarere bwabatumyeho burabaganiriza nyuma bunabaka ibisobanuro ariko barinangiye bavuga ko bazumvira Imana kuruta abantu.

Byitezwe ko akarere ariko kazicara kakabafatira umwanzuro niba uyu mugabo azakomeza akazi cyangwa azirukanwa.

Amakuru avuga ko Ntawiheba n’umugore we bahoze basengera mu Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi ariko ngo kuri ubu barivuyemo basenga Imana ubundi bakanasoma Bibiliya gusa.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Minisitiri Ngamije yahaye ubutumwa bukomeye abadashaka kwikingiza...

Minisitiri w’ubuzima,Dr.Ngamije Daniel,yatangaje ko abanga kwikingiza...
13 January 2022 0

Umujyi wa Kigali watangiye gusuzuma uko abaturage bikingije urugo ku...

Umujyi wa Kigali watangije ibarura rigomba gukorwa urugo ku rundi...
13 January 2022 0

Abarimu ibihumbi 28 bazakoresha ikoranabuhanga mu gukora ibarura rusange...

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare(NISR) gitangaza ko kigeze ku musozo...
6 January 2022 1

Kalimba Zéphyrin wabaye Senateri mu Rwanda yitabye Imana

Kalimba Zephyrin wahoze ari umusenateri yitabye Imana mu ijoro ryo ku...
3 January 2022 0

IFOTO Y’UMUNSI: Perezida Kagame n’umuryango we bifurije Abanyarwanda umwaka...

Perezida Paul Kagame yifashishije ifoto ari kumwe na Madamu Jeannette...
1 January 2022 0

Abenshi mu bari kwandura Covid-19 mu Rwanda bari gusanganwa ubwoko bwa...

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije yatangaje ko abari gusangwamo ubwandu bwa...
31 December 2021 1