skol
fortebet

Kigali: Haturikijwe ibishashi by’urumuri mu kwizihiza umunsi wo #Kwibohora28

Yanditswe: Tuesday 05, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ahagana saa yine z’ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, mu Mujyi wa Kigali haturikirijwe urufaya rw’ibishashi mu rwego rwo kwizihiza #Kwibohora28.
Mu Mujyi wa Kigali harashwe ibishahi by’urumuri muri iri joro byabanjirijwe n’ibitaramo byo kwishimira uko kwibohora.
Ibyo bishashi byaturikirijwe mu bice bitandukanye ahagana saa yine z’ijoro birimo kuri Sitade Amahoro i Remera, ku Musozi wa Bumbogo no kuri Mont Kigali.
Nyuma y’imyaka ine y’urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye mu 1990, ku wa 4 Nyakanga (...)

Sponsored Ad

Ahagana saa yine z’ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, mu Mujyi wa Kigali haturikirijwe urufaya rw’ibishashi mu rwego rwo kwizihiza #Kwibohora28.

Mu Mujyi wa Kigali harashwe ibishahi by’urumuri muri iri joro byabanjirijwe n’ibitaramo byo kwishimira uko kwibohora.

Ibyo bishashi byaturikirijwe mu bice bitandukanye ahagana saa yine z’ijoro birimo kuri Sitade Amahoro i Remera, ku Musozi wa Bumbogo no kuri Mont Kigali.

Nyuma y’imyaka ine y’urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye mu 1990, ku wa 4 Nyakanga 1994 nibwo Umujyi wa Kigali wabohowe, ingabo zari iza APR zikomereza ku bindi bice zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame,mu kiganiro yagiranye na RBA cyibanze ku isabukuru ya 28 yo Kwibohora, yavuze ko asanga imbaraga nyinshi zashyizwe mu guharanira iterambere mu banyarwanda zingana n’umusaruro wabonetse nubwo akenshi byanasabye gukoresha ubushobozi buke mu kugera ku musaruro uhambaye.

Mu masaha y’amanywa kuri uyu wa 4 Nyakanga hirya no hino mu gihugu hatashywe ibikorwaremezo bitandukanye byubatswe hagamijwe gufasha abaturage kwihuta mu iterambere. Ibyo birimo imihanda, amavuriro, imidugudu y’icyitegererezo n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa