skol
Kigali

Kigali: Kwikingiza Covid-19 ku bafite imyaka igeze kuri 18 byatangiye ku bwitabire bwo hejuru

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 August 2021

U Rwanda rwatangiye icyiciro cya 3 cyo gukingira Covid-19 mu buryo bwagutse mu mujyi wa Kigali kireba abantu bafite imyaka 18 kuzamura ndetse iyi gahunda yitabiriwe cyane.


Iki cyiciro cyatangiranye n’umujyi wa Kigali kuko ari cyo gice gituwe cyane, kikaba kinagaragaramo ubwandu bwinshi.

Nkuko amafoto yafatiwe ku masite atandukanye yabigaragaje,abakiri bato bitabiriye ku bwinshi iyi gahunda yitezweho gutanga umusanzu wo kurandura Covid-19 mu Rwanda bigatuma gahunda zose zongera gukora nta nkomyi.

Iki cyiciro gishya cyo gutanga urukingo mu buryo bwagutse gitangijwe mu gihe u Rwanda rumaze kurenza miliyoni y’abantu bamaze guhabwa urukingo rwa COVID-19, bikaba bizatuma mu Mujyi wa Kigali abafite imyaka 18 no hejuru yayo barenga 90% bakingirwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Hateguwe site 37 zo gukingiriraho ziri ahanini ku biro by’imirenge yo mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali ari two Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge. Hazakomeza kandi gahunda yo gukingirira mu rugo abafite imbogamizi zituma batagera ahasanzwe hakingirwa nk’abageze mu zabukuru bafite intege nke, abagore bakuriwe, abafite ubumuga n’abandi.

Abantu babonye dose yabo ya mbere y’urukingo muri uku kwezi, bo bazasubira ku bigo nderabuzima nyuma y’iminsi yagenwe kugira ngo bahabwe dose ya kabiri.

U Rwanda rufite gahunda yo kuba rwakingiye nibura 30% by’abarutuye mu mpera z’uyu mwaka wa 2021 bityo rukaba rukomeje gushyira imbaraga mu kubona inkingo zihagije binyuze mu kuzigura, ndetse n’ubundi buryo bwose bwatuma abaturarwanda benshi bashoboka babona inkingo.




Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Urujijo ku miryango yasigaye ahahoze inkambi ya Gihembe yafunzwe

Mu gihe kuwa mbere w’iki Cyumweru Leta y’u Rwanda yafunze ku mugaragaro...
20 October 2021 0

Ngororero: Umurambo wataburuwe ushyingurwa na ba nyirawo nyuma yo guhabwa...

Umuryango wo mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero washyinguye...
19 October 2021 0

Liberia:Umusore watoraguye $50,000 akayasubiza nyirayo yahembwe...

Perezida wa Liberia George Weah yahaye icyubahiro umumotari w’imyaka 18...
19 October 2021 0

"Amategeko n’amabwiriza niyubahirizwe kugira ngo habungabungwe ikibaya cya...

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda...
16 October 2021 0

Muhanga: Urubyiruko rwiyemeje kuba umusemburo mu kwimakaza ihame...

Urubyiruko mu Karere ka Muhanga rwiyemeje kurushaho gutanga umusanzu mu...
15 October 2021 0

Dr. Habumuremyi Pierre Damien yashimiye Perezida Kagame wamuhaye...

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe,Dr Pierre Damien Habumuremyi,wahawe imbabazi...
15 October 2021 1