skol
Kigali

Kugera mu rugo byasubijwe saa tatu z’ijoro n’abagenzi bagenda muri Bisi baragabanywa

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 June 2021

Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri muri Village Urugwiro, yize ku ngingo zitandukanye zirimo ingamba zo gukomeza urugamba rwo kurwanya icyorezo cya Koronavirusi ndetse no gushyiraho ba Ambasaderi

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatandatu iyobowe na Perezida Kagame yafashe ingamba zo gukomeza kwirinda COVID-19 zirimo:

Ingendo zirabujijwe guhera saa Tatu z’ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo

Ubusabane n’ibirori bitandukanye bibera mu ngo birabujijwe

Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zizatwara abatarenze 50%.

Ku bijyanye n’ubukwe, Inama y’Abaminisitiri yemeje ko "ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi bwa Leta no mu nsengerp ryemewe kwitabirwa n’abantu batarenze 30 kandi bikabanza kumenyeshwa Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze".

Ubusabane n’ibirori bitandukanye bibera mu ngo birabujijwe. Resitora na Cafe zizakomeza gukora ariko ntizirenze 30% y’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu, zemerewe kwakira abantu kugeza saa mbiri z’ijoro. Abaturarwanda basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 arimo; gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatandatu kandi yashyizeho ba Ambasaderi mu buryo bukurikira:

Prof Shyaka Anastase: Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne

Dr Diane Gashumba: Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède

James Gatera: Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel

Michel Sebera we yagizwe Minister Counsellor muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi.

Inama ya Guverinoma yemeje Ambasaderi Antoine Anfre ko azahagararira France mu Rwanda.

Ni icyemezo gikurikiye uruzinduko rwa Perezida Macron i Kigali mu mpera za Gicurasi 2021.

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 12 Kamena 2021:



Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mana

    police yarasinziriye kubijyanye no gutwara abantu rusange imodoka turi kuzigendamo zuzuye imyanya yose keretse niba hari andi mabwiriza abatwara abagenzi bahawe police ntiyitangarize aba nyarwanda naho ubundi turakomeza twanduzanyirize mumamodoka

    4 months ago

Inzindi nkuru

BioNTech igiye gutangiza ikigo cya mbere gikora inkingo mu Rwanda

Kompanyi yo mu Budage ya BioNTech yagiranye amasezerano na leta y’u Rwanda...
27 October 2021 0

Rubavu: Abaturage barashinja ubuyobozi gucukura icyobo ku muhanda...

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu bafite amazu y’ubucuruzi...
21 October 2021 0

Kayonza: Umuryango "AMAHORO HUMAN RESPECT" wahuguye urubyiruko rufite...

Kuwa 21 Ukwakira 2021, Umuryango AMAHORO HUMAN RESPECT washinzwe n’Umuhanzi...
21 October 2021 0

Rubavu:Akarere n’abaturage barasobanya ku kiraro cyangiritse kigahagarika...

Bamwe mu babyeyi barerera mu ishuri rishya ryubatswe mu Kabirizi mu murenge...
21 October 2021 0

Nyarugenge: “Sinahora mfungisha abagabo”, ubuhamya bw’umwangavu watewe inda...

Umukobwa wo ku Muhima avuga ko yatewe inda kabiri ataruzuza imyaka 18,...
21 October 2021 0

MINALOC yakomoreye abana kugaruka mu nsengero mu mabwiriza mashya...

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasohoye amabwiriza mashya agenga...
20 October 2021 0