skol
Kigali

Laguna Motel yafunzwe burundu nyuma yo gufatirwamo abantu 130 barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 November 2020

Mu ma saa sita z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, abantu 130 bafatiwe muri Motel Laguna iri ku Muhima mu karere ka Nyarugenge barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 aho bamwe banywaga inzoga abandi bari mu kabyiniro.


Abafashwe buri wese yaciwe Frw ibihumbi 25. Iyi moteli ikaba yahise ifungwa burundu kuko byari bibaye isubiracyaha.

CP John Bosco Kabera yabwiye IGIHE ko abantu bafashwe nta mabwiriza n’amwe yashyizweho n’inzego zishinzwe gukurikirana ikumirwa ry’icyorezo cya COVID-19 bari bubahirije.

Ati “Barenze ku mabwiriza bajya mu kabyiniro kandi bitemewe, banywayo inzoga, bacuruza akabari kandi ntibyemewe, barenga ku masaha ya saa Yine kandi ntibyemewe, bahuye ari benshi kandi ntibyemewe, nta kijyanye n’amabwiriza, nta kijyanye n’amategeko cyubahirizwaga.”

“Abantu baciwe amande, icya kabiri ni uko iriya nyubako yafunzwe, ikiguzi cyo gukora ibitemewe n’amategeko ni icyo. Icya gatatu ni uko nyirayo ari bufungwe agakurikiranwa n’amategeko ku cyaha cyo kwigomeka ku mabwiriza.”

CP Kabera yavuze ko ikibazo cyamaze kugezwa mu bugenzacyaha ngo gikurikiranwe, kubera ko habayeho kwigomeka ku mabwiriza yashyizweho na leta.

Umujyi wa Kigali, uvuga ko icyaha cyo kudasiga intera hagati y’umuntu n’undi gihanishwa 10.000 Frw, kurenza amasaha yo gutaha nta burenganzira (10.000 Frw) cyangwa gufatirwa mu kabari (25.000 Frw), byiyongeraho gushyirwa ahantu habigenewe igihe kitarenze amasaha 24 ngo bigishwe.

Ni mu gihe ku bacuruzi, uwafunguye akabari acibwa 150.000 Frw no gufungirwa serivisi zose yari yemerewe gutanga, mu gihe kitarenze amezi atatu.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

BioNTech igiye gutangiza ikigo cya mbere gikora inkingo mu Rwanda

Kompanyi yo mu Budage ya BioNTech yagiranye amasezerano na leta y’u Rwanda...
27 October 2021 0

Rubavu: Abaturage barashinja ubuyobozi gucukura icyobo ku muhanda...

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu bafite amazu y’ubucuruzi...
21 October 2021 0

Kayonza: Umuryango "AMAHORO HUMAN RESPECT" wahuguye urubyiruko rufite...

Kuwa 21 Ukwakira 2021, Umuryango AMAHORO HUMAN RESPECT washinzwe n’Umuhanzi...
21 October 2021 0

Rubavu:Akarere n’abaturage barasobanya ku kiraro cyangiritse kigahagarika...

Bamwe mu babyeyi barerera mu ishuri rishya ryubatswe mu Kabirizi mu murenge...
21 October 2021 0

Nyarugenge: “Sinahora mfungisha abagabo”, ubuhamya bw’umwangavu watewe inda...

Umukobwa wo ku Muhima avuga ko yatewe inda kabiri ataruzuza imyaka 18,...
21 October 2021 0

MINALOC yakomoreye abana kugaruka mu nsengero mu mabwiriza mashya...

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasohoye amabwiriza mashya agenga...
20 October 2021 0