skol
fortebet

Leta y’u Rwanda yemeye kwakira impunzi z’Abanya Afghanistan

Yanditswe: Monday 23, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda Yolande Makolo yavuze ko u Rwanda rwemeye ubusabe bwa Amerika bwo kwakira Abanyafaganisitani bashaka guhunga umutwe w’Abatalibani uherutse gufata igihugu.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yabwiye Ikinyamakuru Taarifa dukesha aya makuru ko u Rwanda rwemeye ubusabe bwa Leta Zunze Ubumwe za America zikomeje gushakira abaturage bo muri Afghanistan aho bahungishiriwa.

Madamu Yolande Makolo avuga ko nta myanzuro myinshi irafatwa kuri iki cyemezo cyo kwakira izi mpunzi gusa yemeje gusa ko bemeye ubusabe bwa Leta Zunze Ubumwe za America.

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko hari ibihugu 13 byemeye kwakira by’igihe gito abantu bari kuvanwa muri Afghanistan. Ni ukuvuga abatujuje ibisabwa bituma bahita batuzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibyo bihugu ni Albania, Canada, Colombia, Costa Rica, Chile, Kosovo, North Macedonia, Mexico, Poland, Qatar, u Rwanda, Ukraine na Uganda.

Ku wa 15 Kanama 2021 nibwo umurwa mukuru wa Afghanistan, Kabul, waguye mu maboko ya Taliban, ubwo Perezida w’icyo gihugu Ashraf Ghani yari yamaze guhunga.

Ni amateka yisubiyemo kuko Taliban yafashe ubutegetsi nyuma y’imyaka 20 ibukuweho n’ingabo za Amerika, Abanyamerika batangiye gusubira iwabo ihita ibwisubiza.

Hari n’ibindi bihugu 12 byemeye ko bazahanyura mbere y’uko bajyanwa ahandi.

Ibyo ni Bahrain, u Bwongereza, Denmark, u Budage, u Butaliyani, Kazakhstan, Kuwait, Qatar, Tajikistan, Turikiya, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Uzbekistan.

Biheruka gutangazwa ko nibura hari Abanyamerika 15,000 n’abaturage ba Afghanistan babarirwa hagati ya 50,000 na 60,000 bakoranaga bakeneye guhungishwa mu maguru mashya.

Kugeza ku Cyumweru Amerika yari imaze kuvana muri Afghanistan abaturage 28,000, mu gikorwa mu buryo bw’ibanze byatangajwe ko kizageza ku wa 31 Kanama, ndetse ngo gishobora kongerwa.

Ingabo za Amerika zifatanyije n’iz’ibindi bihugu nk’u Budage n’u Bwongereza ni zo zirinze ikibuga cy’indege mu murwa mukuru Kabul.

Itangazo ryasohowe rivuga ko hagomba gukoreshwa indege 18 zirimo enye za United Airlines; eshatu za American Airlines, Atlas Air, Delta Air Lines na Omni Air n’ebyiri za Hawaiian Airlines.

Kubera ubwoba bwo gutinya Abatalibani,bamwe mu baturage bahisemo kwiyahura bitendeka ku ndege z’Abanyamerika zigiye guhaguruka kugira ngo bahunge gusa bamwe bagiye bahanuka bagahita bapfa.

Mu bapfuye harimo umusore wakiniraga ikipe y’igihugu y’Afghanistan y’abakiri bato mu mupira w’amaguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa