Leta yafunze imipaka,utubari,amasoko adacuruza ibiribwa,ihagarika kugenda kuri moto mu rwego rwo kwirinda Coronavirus
Yanditswe: Saturday 21, Mar 2020
Leta y’u Rwanda imaze gufata ingamba zikarishye mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Coronavirus aho yiyemeje gufunga imipaka,utubari,amasoko adacuruza ibiribwa,guhagarika kugenda kuri moto n’ingendo hagati y’imijyi n’uturere.
Mu itangazo rimaze gusinywaho na Minisitiri w’Intebe,Dr.Edouard Ngirente, kuri uyu wa Gatandatu Taliki ya 21 Werurwe 2020,rivuga ko Leta y’u Rwanda yiyemeje gufunga:
1.imipaka yose,gusa yemerewe kunyuraho abataha bava mu mahanga ndetse n’ibicuruzwa n’imiti nkenerwa.
2. Ingendo hagati y’imijyi n’uturere.
3. Ingendo kuri moto zahagaritswe.
4. Utubari twafunzwe.
5. Amasoko n’amaduka bidacuruza ibiribwa byafunzwe
6.Abakozi bose ba Leta n’abikorera bagomba gukorera mu ngo zabo
Nta muntu wemerewe gusohoka mu rugo nta mpamvu uretse ugiye guhaha,kwivuza,gucuruza izi serivisi n’iza banki.
Izi ngamba zikomeye zifashwe mu rwego rwo kurushaho kurwanya Coronavirus imaze kugaragara ku bantu 17 mu Rwanda kuva yahagera kuwa 14 Werurwe 2020 izanywe n’Umuhinde.
Izi ngamba ziratangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa gatandatu taliki ya 21 Werurwe 2020 i saa tanu na mirongo itanu n’icyenda z’ijoro (23:59), zikaba zizamara igihe cy’ibyumweru bibiri (2) gishobora kongerwa.
Ibitekerezo
Izingamba zije zikenewe