Leta yashyizeho Amabwiriza ibigo by’amashuri bizitwararika mu gukumira MPOX
Yanditswe: Monday 02, Sep 2024

Leta y’ u Rwanda yashyizeho amabwiriza yo kwirinda icyorezo cy’ ubushita bw’ inkende buzwi nka MPOX mu gihe abanyeshuri barimo gusubira ku ishuri.
Ni amabwiriza ajyanye no kugenzura abanyeshuri uko bahagaze mbere y’uko burira imodoka basubira ku ishuri cyangwa binjira mu kigo.
Ikigo cy’ igihugu gishinzwe ubuzima RBC gisaba ibigo by’amashuri gukumira icyorezo binyuze mu kugenzura abanyeshuri binjira mu kigo.
"Abanyeshuri bagomba gusuzumwa umuriro, ibindi bimenyetso bigaragara ku mubiri mbere yo kwinjira mu kigo."
Amabwiriza ya RBC agaragaza ko hagomba gushyirwaho ahantu habugenewe hakorerwa isuzumwa mbere y’uko abanyeshuri binjira mu mashuri, abanyeshuri batega imodoka, hasabwe ko ahantu bategera imodoka nka stade Nyamirambo n’ahandi hateganyijwe hashyirwaho isuzumwa mbere yo kwinjira mu modoka.
Isuzumwa rikorerwa abanyeshuri n’abandi binjira mu bigo by’amashuri rigomba gukomeza buri munsi mbere y’ uko amasomo atangira, kandi hakongerwa ubukangurambaga bw’isuku n’isukura, hibutswa isuku rusange n’isuku y’umuntu ku giti cyane.
RBC ivuga ko ubushita bw’inkende bwandurira mu mibonano mpuzabitsina yaba ikingiye cyangwa idakingiye, gusuhuzanya no gukora ku kintu cyakozweho n’uburwaye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *