skol
Kigali

Leta yashyizeho itegeko rizafasha guca uburiganya mu bizamini by’akazi

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 March 2022

Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo, yatangaje ko nta kigo cya leta kizongera gukoresha ibizamini by’akazi byo kwandika hadakoreshejwe ikoranabuhanga, mu rwego rwo kwirinda impugenge z’uburiganya zagendaga zigaragazwa n’abapiganira iyi myanya.

Nkuko amakuru dukesha RBA abitangaza,Umunyamabanga uhoraho w’agateganyo muri iyi minisiteri, Abimana Fidele avuga ko gukoresha ikoranabuhanga mu gushaka abakozi ba leta no kubashyira mu myanya byatumye habaho umucyo ndetse bigabanya igihe byamaraga n’inzira ndende byanyuragamo kuko umukandida akorera kuri mudasobwa.

Bimwe mu bisabwa ahakorerwa ibyo bizamini harimo kuba hari mudasobwa zujuje ibisabwa, internet, umuriro w’amashanyarazi ndetse no mu gihe ubuze hagakoreshwa moteri kugira ngo ikizamini kidahagarara.

MIFOTRA ivuga ko umutekano w’iri koranabuhanga wizewe kandi ntawe ushobora gukopera yifashishije iri koranabuhanga. Inzego zose za leta zitegetswe gukoresha ibizamini muri ubu buryo bw’ikoranabuhanga keretse iyo habayeho impamvu kandi nabwo zikamenyeshwa komisiyo ishinzwe abakozi.

Kuva muri Mata 2021 hatangiye gukoreshwa iri koranabuhanga, inzego za leta 44 ni zo zimaze gukoresha ibizamini ku myanya 1865 abasabye akazi bo ni 541.955. Abemerewe gukora ikizamini 245.000 muri bo 1204 ni bo babonye akazi.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza yavuze umubare w’abimukira ba mbere bagiye...

Abimukira 50 bari mu Bwongereza babwiwe ko ari bo ba mbere bazoherezwa mu...
14 May 2022 0

U Rwanda rwakuyeho itegeko ryo kwambara Agapfukamunwa

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida...
14 May 2022 0

Umunyeshuri wa IPRC yapfuye asoje kwiga, amabere y’ababyeyi...

Umukobwa yapfuye ku munsi ubanziriza ‘Graduation’ ye muri IPRC bituma benshi...
13 May 2022 1

Uko Mpiranya Protais yihishe ubutabera kugeza apfuye muri 2006...

Protais Mpiranya, umwe mu bakekwagaho uruhare muri jenoside washakishwaga...
13 May 2022 1

Karongi: Umunyeshuri wa IPRC yatwawe n’amazi ubwo yajyaga koga mu...

Byabereye mu Murenge wa Bwishyura mu kagari ka Kiniha kuri uyu wa 10...
11 May 2022 0

Umupolisi yasubije amafaranga umushoferi wari wayataye

Ku wa Mbere, taliki ya 9 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda (RNP) yashyikirije...
10 May 2022 0