Leta yefashe umwanzuro wo guhagarika gushaka abagwiriwe n’ikirombe muri Kinazi
Yanditswe: Saturday 06, May 2023

Leta yafashe umwanzuro wo guhagarika Imirimo yo gukomeza gucukura ikirombe cya Kinazi muri Huye aho nyuma y’iminsi 16 bacukura nta muntu n’umwe bari bwabashe kuvanamo mu bantu 6 bivugwa ko bahezemo!
Abafite ababo babwiwe ko Taliki 6 na 7 ari ugukura ikiriyo naho taliki 9/5 hazabe umuhango wo gushyingura!
Ni nyuma y’uko abagabo 6 barimo abanyeshuri 3 bigaga muwa 6 w’amashuri yisumbuye baheze mu kirombe kitazwi cyatahuwe mu murenge wa Kinazi ho mu karere ka Huye, byatinze kumenyekana nyiracyo.
Mu cyumweru cyabanje, urwego rushinzwe iperereza ku byaha rwafunze abantu 10 barimo Major [uri mu zabukuru] Paul Katabarwa - bikekwa ko ari we nyir’icyo kirombe kitemewe n’amategeko, bashinjwa uruhare mu byabaye.
Amakuru yizewe agera ku Muryango n’uko Leta ivuga ko gukomeza gucukura biri kwangiza ibidukikije kandi nta n’amahirwe ko bavamo ari bazima kubera iminsi ishize!
Gusa, ibi birasiga icyuho mu butabera kuko abafunze barimo na Rtd Maj Katabarwa ukekwaho kuba nyiri ikirombe n’abandi 9 bari bafungiye iyi dosiye kimwe mu byaha bashinjwaga harimo kwica umuntu utabishaka, none imirambo yarabuze
Dosiye y’iki kirombe ni umukoro ku bashinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ikaba n’umukoro ku bashyiraho amategeko
Leta yafashe umwanzuro wo guhagarika Imirimo yo gukomeza gucukura ikirombe cya Kinazi muri Huye aho nyuma y'iminsi 16 bacukura nta muntu n'umwe bari bwabashe kuvanamo mu bantu 6 bivugwa ko bahezemo!
Abafite ababo babwiwe ko Taliki 6 na 7 ari ugukura ikiriyo naho taliki 9/5… pic.twitter.com/BUCKvFFOlL
— HAKUZWUMUREMYI Joseph (@HAKUZWUMUREMYI) May 6, 2023
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *