skol
fortebet

Louise Mushikiwabo yagize ibyago

Yanditswe: Wednesday 19, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, Madamu Louise Mushikiwabo, yatangaje ko umwe mu bantu bamugiriye akamaro yapfuye.
Ni umusaza witwa Ngunga, yavuze ko bitaga “Tonton”. Yavuze ko yari umubyeyi bakunda akaba yitabye Imana.
Ati “Naruhukire mu mahoro y’iteka! Dusigaranye agahinda, nubwo yari akuze, uwawe ntumubarira imyaka.”
Madamu Louise Mushikiwabo yavuze ko yihanganisha abakomoka kuri nyakwigendera Ngunga.
Ubutumwa bwe burimo kuvuga ibigwi bya Mzee Ngunga, bugira buti (...)

Sponsored Ad

Umunyabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, Madamu Louise Mushikiwabo, yatangaje ko umwe mu bantu bamugiriye akamaro yapfuye.

Ni umusaza witwa Ngunga, yavuze ko bitaga “Tonton”. Yavuze ko yari umubyeyi bakunda akaba yitabye Imana.

Ati “Naruhukire mu mahoro y’iteka! Dusigaranye agahinda, nubwo yari akuze, uwawe ntumubarira imyaka.”

Madamu Louise Mushikiwabo yavuze ko yihanganisha abakomoka kuri nyakwigendera Ngunga.

Ubutumwa bwe burimo kuvuga ibigwi bya Mzee Ngunga, bugira buti “Mu muryango wa data, ababuze ababyeyi yaraduhumurije atubera aho ababyeyi bari kuba. Yadusangije ubushishozi, ubujyanama ndetse n’urwenya, yari imfura itavanze!!”

Mushikiwabo yavuze ko uyu mwaka ugitangira, we na mukuru we, Kantengwa bagiye kumureba ubwo yari atangiye kurwara, ndetse bitozanya na we, ifoto (yise iya nyuma).

Ubutumwa bwe yabusoje agira ati “Imana y’i Rwanda imwakire!!”

Ibitekerezo

  • Imana yakire iyi mfura y’u Rwanda.
    Ntawuzibsgirwa urwenya rwe n’insma kibasore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa